Kitoko akunzwe muri iyi minsi mu ndirimbo “Urankunda Bikandenga” na “Sibyo ft Meddy”.
Mu minsi mike ishize yagiye i Kampala avuye mu Bwongereza aho yiga, ntiyabivuze mu itangazamakuru nk’uko byagenze ku ngendo yagiriye muri Amerika ajya gukorana na Producer Lick Lick.
Jeff Kiwanuka usigaye areberera inyungu za Sheebah Karungi, yavuze ko Kitoko n’uyu mukobwa bakoranye indirimbo bise “Am In Love” yamaze kurangira ariko ntirajya hanze.
Muri 2014 na bwo Kitoko yagiye i Burundi ahahurira na Producer Piano bahakorera indirimbo yise “Mama”.

Sheebah Karungi w’imyaka 29, ni umuhanzi ukomeye muri Uganda akunzwe cyane mu ndirimbo “Malidadi “, “Go Down Low ft Pallaso”, “Otubatisa ft Irene Ntale” n’izindi.
Uyu Sheebah Karungi azwi cyane mu itsinda rya Obsession. Mu myaka itandatu ishize yakoze indirimbo zitabarika zakunzwe zirimo iyitwa “Mwekumwe” na “Twekumwe”. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu Karere nka Jua Kali wo muri Kenya.

Avuka kuri se w’Umunyarwanda na nyina w’Umugandekazi ufite inkomoko muri Ankole. Muri 2012 Sheebah yaje kuba i Kigali aho yakoreraga ibitaramo muri The Manor Hotel i Nyarutarama.
TANGA IGITEKEREZO