Igitaramo Kitoko azahuriramo na Ali Kiba kizabera mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Ukuboza 2015. Ni kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe na benshi mu baturage bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba batuye mu Bwongereza.
Kenya yizihiza ubwigenge ku itariki ya 12 Ukuboza mu gihe Tanzania yizihiza uyu munsi udasanzwe ku itariki ya 9 Ukuboza. Abakomoka muri ibi bihugu byombi batuye i Londres, bahurije hamwe ibirori byo kwishimira ubwigenge bwabo binyuze mu gitaramo kizaba kuwa 13 Ukuboza 2015.
Kitoko yabwiye IGIHE ko iki gitaramo kizamubera umwanya mwiza wo kwereka abantu bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba ko mu Rwanda hari abahanzi b’abahanga ndetse ngo azagirana ibiganiro na Ali Kiba ku mishinga ya muzika bashobora guhuriramo bombi.
Yagize ati “Kiriya gitaramo kirakomeye, urumva ni njye na Ali Kiba twatumiwe nk’abahanzi bakuru, harimo n’umunyarwenya ukomeye muri Kenya witwa Eric Omondi […] izaba ari umwanya mwiza wo kwiyereka abakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.”
Yongeraho ati “Tuzaririmbira Abanyafurika benewacu, hazaba harimo abo muri Kenya, Tanzania, Burundi n’abandi bo mu bihugu byiyumvamo agace dukomokamo.”

Kitoko wiga ibijyanye na Politiki mu Bwongereza, yavuze ko azakora uko ashoboye agatangira ibiganiro na Ali Kiba ku buryo bigenze neza bazakorana umushinga w’indirimbo.
Ati “Nibinkundira tuzareba niba hari icyo twahurizaho twembi. Ali Kiba ni umuhanzi ukunzwe mu Karere bikiyongeraho ko asanzwe yicisha bugufi, biroroshye kuzanoza ibiganiro hagati yacu.”
Iki gitaramo ni icya gatatu gikomeye Kitoko agiye gukorera mu Bwongereza nyuma y’ibindi nacyo byitabiriwe cyane yakoranye na Diamond ku itariki ya 14 Gicurasi 2015 ndetse n’icyamuhuje n’abahanzi bo muri Uganda ku ya 6 Ukuboza 2014.

Kitoko atumiwe muri iki gitaramo nyuma y’iminsi mike asohoye amashusho y’indirimbo ‘Urankunda Bikandenga’ yakoreye muri Amerika.

TANGA IGITEKEREZO