Kitoko Bibarwa uba mu Bwongereza agiye kuza gukorera igitaramo mu Burundi mu Mujyi wa Bujumbura aho azaba afatanyije na mugenzi we Kidum Kibido.
Nk’uko bigaragara ku mpapuro zamamaza iki gitaramo cyiswe ‘Amstel Beer Fest’, Kitoko Bibarwa na Kidum bazataramira i Bujumbura kuwa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2014 ahitwa Cercle Hellénique ari naho icyo ku nshuro ya mbere cyabereye.
Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum , yatangarije IGIHE ko umuhanzi we yiteguye iki gitaramo ndetse na Kitoko nta gihindutse akaba agomba kuzaririmba , byanashoboka akazaherekeza Kidum mu gitaramo ateganya kuzakorera mu Rwanda yizihiza isabukuru y’imyaka 40 amaze avutse.
Ati “Iki gitaramo kiba buri mwaka, cyabaye bwa mbere umwaka ushize. Kidum we twavuganye ariteguye, icyo gihe azaba ari i Burundi. Na Kitoko nta kibazo afite ndakeka nta gihindutse agomba kuzaba ahari”
Akomeza agira ati “Ku itariki ya 28 Ukwakira Kidum ashobora kuzakorera igitaramo mu Rwanda yizihiza imyaka 40 amaze avutse. Bishobotse yazana na Kitoko.”
Kitoko Bibarwa yahagurutse i Kigali bucece ku itariki ya 29 Werurwe 2013 yerekeza mu Bwongereza.


















TANGA IGITEKEREZO