Nyuma y’imyaka ibiri acecetse, Kitoko Bibarwa yagize icyo atangaza ku rugendo rwe rwa muzika, gahunda ye y’urushako, amasomo ye n’ibindi abakunzi be bakeenye kumumenyaho muri iyi minsi ari kure yabo.
Mu kiganiro cy’iminota 30 Kitoko yagiranye na Radio “Ijwi rya Amerika (VOA)” kuri uyu wa 09 Mutarama 2015, yahamirije abafana be ko agarukanye mu muziki imbaraga nyinshi kandi neza.
Kitoko yasobanuye ko impamvu yari yahagaritse umuziki mu gihe kitazwi, byari ukugira ngo abanze yite ku masomo ye, kuko ari cyo yari ashyize imbere nk’impamvu nyamukuru yo kujya mu Burayi.
Inkomoko y’umuziki wa Kitoko
Ubwo yabazwaga n’Umunyamakuru amavu n’amavuko ya muzika we, Kitoko Bibarwa yavuze ko impano yo guhanga no kuririmba yatangiye kuyiyumvamo akiri muto, aririmba uturirimbo tw’abana, ubundi akaduhimba.
Ubwo yari mu mashuri yisumbuye muri ESPANYA i Nyanza, habaye amarushanwa ya Never Again indirimbo ye irakundwa cyane, abantu batangira kumubwira ko azaba umuhanzi ukomeye, bimutera imbaraga zo gutangira kwandika indirimbo ze bwite. Kitoko yavuze ko indirimbo yahereyeho yandika nubwo zasohotse nyuma, ari “ Ikiragi”, “Manyobwa”, n’izindi yasohoye arangije amashuri yisumbuye.
Kugaruka mu muziki kwa Kitoko
Kitoko avuga ko ubu yahugutse, yamaze kubona umurongo abasha kwigamo akanakora umuziki. Mu kugaruka mu ruhando rwa muzika, indirimbo yahereyeho ni “Mama” yahanze mu rwego rwo guha agaciro umubyeyi w’umugore kuko ngo atagira ikimusimbura. Iyi yayishyize ahanze mu kwezi k’Ukuboza 2014.

Indi ndirimbo yavuze ko agarukanye mu ruhando ni “Rurashonga” yasohoye muri uku kwezi kwa mbere, aho ashaka kuvuga ko urukundo rukura rugabanuka, rimwe na rimwe rukarangira. Yavuze ko yayihanze yihereyeh o, ahereye no kubyo abona hirya no hino, haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Imirambagirize n’urushako rwa Kitoko
Umwe mu bakunzi b’umuhanzi Kitoko Bibarwa yamubajije niba afite umukunzi n’igihe ateganya kurwubaka, asubiza atajijinganyije ko nta mukunzi afite kugeza ubu, ko ariko gahunda y’urushako ayitekerezaho, akaba anabyifuza bitari kera.
Yongeyeho ko kuba adafite umukunzi, ateganya kumushaka, kandi ko uwo bazabana ashobora kuba aturuka mu Rwanda, cyangwa mu Bwongereza aho ari kwiga kaminuza ndetse ngo ashobora guturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kitoko yibukije abakunzi be ko aririmba Urukundo kandi akaba abifuriza kurukuza no kurugwiza, bakirinda impuha, bagaharanira ibibubaka.
REBA INDIRIMBO ’RURASHONGA’ YA KITOKO:
TANGA IGITEKEREZO