Kitoko yari amaze igihe kinini aba mu Bwongereza, yagiyeyo avuga ko ajyanwe n’amasomo aho yize ibirebana na Politiki muri Kaminuza.
Uyu muhanzi uherutse gukora indirimbo yise ‘Amadayimoni’yabwiye IGIHE ko azagera ku kibuga cy’Indege cya Kigali saa tatu n’igice z’ijoro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nyakanga 2017.
Yavuze ko impamvu nyamukuru imuzanye ari uko azaririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Kitoko ati “Ikinzanye ni ibikorwa nzaririmbamo byo kwiyamamaza mu matora ya Perezida”.
Mu matora ya Perezida aheruka kuba mu 2010, Kitoko yari umwe mu bahanzi baherekezaga Paul Kagame aho yafatanyaga n’abarimo Tom Close, Tuyisenge, Senderi, King James n’abandi.

Kitoko yagiye mu Bwongereza kuwa 29 Werurwe 2013 ku mpamvu z’amasomo ya Kaminuza. Yageze i Burayi abanza kwihugura mu bijyanye n’imivugire inoze y’Icyongereza nyuma yiga ibijyanye na Politike.
TANGA IGITEKEREZO