Kitoko wakunzwe mu bihangano bifite umudiho wa Afrobeat mu ndirimbo zirimo iyitwa "You", "Kano Kana", "Rurashonga", "Akabuto" n’izindi, yageze i Kigali mu minsi ya nyuma y’umwaka ushize ahatangirira uyu wa 2018.
Yamaze iminsi mu Mujyi wa Kigali ubundi yerekeza ku ivuko mu Karere ka Nyanza gusura abo mu muryango we no gutangirana na bo umwaka. Hashize iminsi ashyira ku mbuga nkoranyambaga amafoto na yo yemeza ko ari mu Rwanda ariko mu buryo buterura.
Kitoko Bibarwa aje gusura umuryango we uba mu Majyepfo y’u Rwanda nyuma y’iminsi mike ishize asoje amasomo ya Kaminuza yize mu Bwongereza mu ishami rya Politike. Ntarabyerekana ku mugaragaro ko yasoje ishuri gusa hari ibihamya ko mu byamuzanye mu muryango harimo no kwishimira impamyabumenyi yahawe.
Uyu muhanzi ubwo yaherukaga mu Rwanda ni umwe mu bagendanye na Perezida Kagame mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda anifatanya n’abandi kwishimira intsinzi.
Yakoze ibindi bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’umuziki ndetse no gufasha aho yatanze inkunga ku bana 20 bafite ubumuga bwo kutabona barererwa mu kigo cya Jordan Foundation ku itariki ya 21 Kanama 2017.


TANGA IGITEKEREZO