Album nshya ya Kitoko yayise ‘Pole Pole’, igizwe n’indirimbo eshanu zirimo ‘Pole Pole’, ‘Amadayimoni’, ‘Biragoye’, ‘Ni nde’ na ‘Hatuwezi kurudi’. Yavuze ko igomba gusohoka mu mpera za Gicurasi 2016 hanyuma mu mezi asatira impera z’uyu mwaka agakora igitaramo yo kuyimurika i Kigali.
Kitoko yakoreye iyi album muri Uganda ubwo aherutse kujyayo, yatunganyijwe na Producer Paddy Mukasa Kayira [Paddyman] usanzwe akorera abahanzi bakomeye nka Chameleone, Cindy na Good Life.
Yavuze ko album ‘Pole Pole’ yayihaye iyi nyito ashaka kugaragaza ko ubuzima bwa muntu agera ku byo yifuza byose ‘Gahoro Gahoro’ [Pole Pole] ndetse ngo indirimbo ziyigize ziganjemo izivuga ku buzima bwe nk’umuhanzi agaragaza urugendo yanyuzemo kuva akivuka.
Ati “Indirimbo ziyigize ni eshanu, harimo izivuga ku buzima bwanjye. Ngaragazamo ahanini inzira nanyuzemo kuva nkiri muto, ibyo nahuye nabyo nk’umuhanzi. Mbivuga ku giti cyanjye ariko burya umuhanzi ni umuyoboro wumvikanisha iby’abandi. Mba mbvugamo ko ubuzima bwa muntu byose tugeraho bisaba kwihangana nyine, ni gahoro gahoro nk’uko album yitwa.”

Azasohora ama CD y’iyi album mu mpera za Gicurasi 2016 hanyuma azakore igitaramo gikomeye i Kigali mu birori byo kuyimurikira Abanyarwanda.
Yayikoze imutwaye imbaraga nyinshi n’ubushobozi kuko yayifatanyije n’amasomo yiga mu Bwongereza mu ishami rya Politiki.
Yongeraho ati “Ikindi ni uko album yo yararangiye kurangiza nzayimurika vuba cyane, indirimbo zose zirahari, hasigaye gusa ko amatariki akorwa ngashyira hanze CD. Ndashaka ko iyi album nazayimurika mu gitaramo nteganya kuzakorera i Kigali.”

TANGA IGITEKEREZO