Kitoko uri guca ibintu muri iyi minsi mu ndirimbo ‘Urankunda Bikandenga’ yabwiye IGIHE ko agiye kwitabira iki gitaramo nyuma y’iminsi igera ku byumweru bibiri yari amaze i Texas muri Amerika.
Yagize ati “Ntabwo nabaga mu Bwongereza, nari maze iminsi muri Amerika , nari nagiyeyo muri gahunda zanjye bwite gusa hari n’indi mishinga y’umuziki nahakoreye kuko nabonanye n’abantu bo muri Press One.”
Igitaramo Kitoko agiye kuririmbamo mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa cyateguwe n’abantu bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba.
Ati “Ni igitaramo cyateguwe n’abantu bakomoka muri Afurika y’Uburasirazuba ariko byagizwemo uruhare cyane n’Abanyarwanda batuye mu Bufaransa. Ni njye bahisemo ngo nze kubafasha mu gitaramo gisoza umwaka, ndabyiteguye neza kandi nanjye byaranshimishije.”

Kitoko yageze mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu aturutse muri Amerika.
Kitoko ni umuhanzi wubatse izina mu muziki w’injyana ya Afrobeat mu Rwanda, (Mu ntangiriro za 2013 akerekeza mu Bwongereza). Yamamaye mu ndirimbo ‘Ikiragi’ , ‘Agakecuru kanjye’, ‘Akabuto’, ’You’, n’izindi
Iki gitaramo ategerejwemo i Lille giteganyijwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2015. Kizanitabirwa na Dj Rojazz ndetse na Dj Nix wo muri Gabon.
TANGA IGITEKEREZO