00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yanyuzwe n’umuziki wa Kitoko Bibarwa

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 17 May 2015 saa 05:03
Yasuwe :

Diamond Platinumz, umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye muri Afurika by’umwihariko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, mu gitaramo yahuriyemo n’Umunyarwanda Kitoko Bibarwa yagaragaje ko yanyuzwe n’indirimbo z’uyu muhanzi usigaye ukorera umuziki mu Bwongereza.

Kitoko na Diamond bahuriye mu gitaramo cyitswe ‘Diamonds are Forever’ mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015. Kitoko yabanjirije Diamond ku rubyiniro maze ubwo uyu Munyatanzaniya yageraga mu nzu iki gitaramo cyabereyemo i Londres yasanze Kitoko ku rubyiniro aho gukomeza mu rwambariro ahubwo afata amashusho maze ayashyira kuri Instagram.

Diamond amaze gushyira iyi video ya Kitoko aririmba ‘Akabuto’ benshi mu bihumbi bisaga 600 bamukurikira ku rubuga rwa Instagram biganjemo Abanyarwanda, bagaragaje ko ari ikintu gikomeye kuba uyu muhanzi yashimye umuziki wa Kitoko.

Byabaye akarusho kuri Kitoko dore ko mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma y’uko Diamond amweretse ko yanyuzwe n’umuziki ngo byamwongereye imbaraga ndetse bimuremamo icyizere ko akoze cyane yagera kure.

Yagize ati “Mbere ya byose byanshimishije, Diamond ni umuntu ukomeye, ni umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika kandi akurikiwe n’umubare munini w’abantu kuri Instagram. Kuba yafata video ndi kuririmba yarangiza akayishyira kuri Instagram njye mbifata nk’ikintu gikomeye kandi byanteye imberaga”

Ubwo Diamond yari asoje igitaramo ari na we muhanzi waririmbye bwa nyuma, yanze kuva ku rubyiniro asaba ko Kitoko yagaruka ariko ntibyamukundiye kuko amasaha abateguye igitaramo bagenewe yari yarangiye.

Kitoko ati “Na nyuma amaze kuririmba, Diamond yari yanze kurekura micro. Mu bafana hari abifuzaga ko nagaruka nkaririmbana na Diamond, na we yari yanze kuvaho ashaka ko ngaruka ariko baramwangira kuko amasaha yari yarangiye”

Diamond na Kitoko bahuriye mu cyitswe ‘Diamonds are Forever’ cyabereye mu Mujyi wa Londres ahitwa Royal Regency.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2015 nibwo Diamond azasubira iwabo muri Tanzania naho Kitoko akazahita asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ikindi gitaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .