Igitaramo cyabere i Geneve mu gihugu cy’u Busuwisi cyaranzwe n’ibyishimo byinshi; ahabaye ibirori byo kwiyerekana mu imideli ya kinyafurika, kinasusurutswa n’umuhanzi King James mu ndirimbo ze z’urukundo zikunzwe muri iki gihugu.
Iki gitaramo gisanzwe kiba kigategurwa n’urubyiruko ruzwi ku izina rya "Young Rwandan Proffessiol" hasozwa icyumweru cyo kuganira kuri business harebwa uburyo bateza imbere u Rwanda binyuze mu kuhashora imari.
Aha umuhanzi King James wari watumiwe nk’umuhanzi w’Umunyarwanda ukunzwe muri iki gihugu, yashimishije abari bitabiriye ibi birori karahava, mu ndirimbo ze nka Palapala, Yebaba we, n’izindi.
Aganira na IGIHE, King James, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yagize ati "Byari byiza cyane".
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abakuze, urubyiruko ndetse n’abato bagamije guhura nk’Abanyarwanda baba mu Busuwisi bakishimira hamwe maze bagaciya akadiho nk’uko bisanzwe biba buri mwaka.
Foto: Karirima A. Ngarambe-IGIHE/Belgique
TANGA IGITEKEREZO