Umuhanzi King James yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ndagutegereje” iri mu njyana yihuta amenyereweho ya Pop/RnB.
Muri iyi ndirimbo King James, w’imyaka 23, aririmba amagambo y’urukundo avuga ko akumbuye umukunzi we, ati “Ndumva mfite amashyushyu yo kukubona, kuko urukumbuzi mfite njye ndumva rudasanzwe.”
Akongera ati "Sinjye uri burote nkubonye ndagukumbuye, banguka ungwemo ndagutegereje cyane."
Iyi ndirimbo iri mu zo agiye kurushaho kwifashisha mu kumenyekanisha cyane gahunda nshya yo gufasha no gushyigikira abantu bafite impano nshya mu cyo yise “ID”.
Iyi ndirimbo ikozwe ku buryo iri mu rwego rw’indirimbo zo kubyina.
Kanda HANO hasi wumve iyi ndirimbo:
TANGA IGITEKEREZO