Umuririmbyi King James yashyize hanze indirimbo mu buryo bw’amajwi irimo amagambo y’urukundo yise ‘Yantumye’.
Ni mu gihe King James yari amaze iminsi akora indirimbo zivanzemo ibintu bisanzwe bitibanda ku rukundo cyane nk’uko yatangiye muzika abikora.
Indirimbo ya King James yaherukaga ni Zizane iri mu njyana ya Kinyafurika aho aba aririmba ku bijyanye no gusengera.
Yantumye ya King James yumvikanamo amagambo menshi y’urukundo, ikaba inarimo ibicurangisho byiganjemo gitari n’ingoma.
Kanda hano wumve indirimbo Yantumye
TANGA IGITEKEREZO