Ahagana saa munani z’amanywa (2pm), kuri uyu wa 10 Nzeri, umuhanzi King James yari ari ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege i Kanombe ngo yerekeza i i Geneve mu Busuwisi, aho azabataramira mu gitaramo kizaba tariki ya 14 Nzeri.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, mbere gato y’uko ahaguruka, King James yagize ati “Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Busuwisi nibo bantumyeho babwira ko bakunda ibihangano byanjye kandi bakunda ijwi ryanjye bansaba ko nazaza kubataramira mbabwira ko nta kibazo nzaza, ubu nkaba ngiye”.
King James avuga ko yiteguye kuzaririmbira abakunzi be zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Ni Iki Utabona”, “Umuriro Watse”, “Yebabawe”, “Ab’Ubu”, “Biracyaza” n’izindi.
Uyu muhanzi muri iyi minsi aragenda arushaho gutumirwa mu bitaramo bitandukanye muri Diaspora Nyarwanda, nk’uko IGIHE twabigagejejeho.
"Umuriro Watse" indirimbo nshya mu mashusho ya King James :
TANGA IGITEKEREZO