King James umaze iminsi akanyuzaho mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Yaciye ibintu’, ‘Yantumye’, ‘Ntibisanzwe’ n’izindi, yateguriye abafana be igitaramo gikomeye azabataramiramo abafasha gutangira kwiyumva mu munsi wahariwe abakundanye wizihizwa ku itariki ya 14 Gashyantare.
Nyuma y’igitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera mu Mujyi wa Musanze amurika album ya kane yise ‘Ntibisanzwe’, yatangiye indi gahunda y’ibitaramo asogongeza abatarabashije kugira amahirwe yo kwifatanya na we mu gihe yashyira hanze album iheruka.
Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Mutarama 2015 i Remera King James azakorera igitaramo muri Top 14 Night Club . Mu kiganiro na IGIHE uyu muhanzi yavuze ko yiteguye kuzaririmba nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yashize kugeza ku nshyashya aherutse gushyira hanze.
By’umwihariko King James ngo azibanda ku ndirimbo z’urukundo ziri kuri album ya kane aherutse gushyira hanze zirimo nka ‘Ntibisanzwe’ , ‘Yantumye’, ‘Ndagutegereje’ n’izindi akumbuza abitabira igitaramo cye umunsi w’abakundanye aho ateganya kuzakorera ikindi gikomeye azahuriramo n’abahanzi bakomeye barimo Urban Boyz, Bruce Melodie, Active, Danny Vumbi, Teta Diana, Nyamitali Patrick, Peace, Mwitenawe, Makanyaga, Hope wegukanye Tusker Project Fame 6.
Iki gitaramo cya King James kirabera mu kabyiniro ka Top 14 Night Club , gaherereye ahahoze High Noon munsi y’umuhanda ujya ku ivuriro rya La Croix du Sud benshi bita kwa Nyirinkwaya.
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 3,000 kuri buri muntu na 5,000 ku bantu bazaza baherekejwe(couples).
NTIBISANZWE YA KING JAMES:
TANGA IGITEKEREZO