00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye gushinga Label yo kuzamura abandi bahanzi

Yanditswe na

Jean Paul Ibambe

Kuya 19 January 2014 saa 10:56
Yasuwe :

Hashize iminsi abakurikirana ibihangano by’umuririmbyi King James bumva avugamo ijambo ID. Mu gihe benshi bibazaga icyo ID ari cyo n’icyo bisobanura, uyu musore aratangaza ko ari izina yahaye Label agiye gufungura mu minsi ya vuba.
ID Music rikaba ari ryo zina King James avuga ko yahisemo guha Label ye, avuga ko izaba igamije kuzamura abahanzi bafite impano, ikazagira urwego ibagezaho.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore waririmbye Umuriro waste, yavuze ko n’ubwo ataramenya neza (…)

Hashize iminsi abakurikirana ibihangano by’umuririmbyi King James bumva avugamo ijambo ID. Mu gihe benshi bibazaga icyo ID ari cyo n’icyo bisobanura, uyu musore aratangaza ko ari izina yahaye Label agiye gufungura mu minsi ya vuba.

ID Music rikaba ari ryo zina King James avuga ko yahisemo guha Label ye, avuga ko izaba igamije kuzamura abahanzi bafite impano, ikazagira urwego ibagezaho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu musore waririmbye Umuriro waste, yavuze ko n’ubwo ataramenya neza itariki azashyirira ku mugaragaro ID, bitari kure.

Ati: “Sindabimenya neza itariki nzayifungura ku mugaragaro kuko hari ibyo nariho nshyira ku murongo, ariko ni muri iyi minsi ya vuba.”

Abajijwe abahanzi yaba amaze kurambagiza n’umubare wabo, King James yavuze ko nta mazina aremeza yabo, ariko yifuza abafite impano ku buryo bazabasha kujya ku isoko impano zabo zigakunda.

King James ati: “ Kugeza ubu sinavuga ngo ni uyu n’uyu, ariko nifuza kuzakorana n’abafite talents (impano), umuntu wabasha kujya ku isoko yaba umuhungu cywanga umukobwa nta kibazo…ndashaka gufata bacye ariko nkagera ku kintu kigaragara, ni hagati ya 2 na 4.”

King James avuga ko kugeza ubu ID Music izajya ikorana bya hafi n’inzu itunganya umuziki ya Pastor P yitwa Beyond Record.

Mu ndirimbo ziheruka za King James hakunze kugaragaramo ID, aho ni mu ndirimbo Umuriro watse.

Intego ya ID Music ni ukuzamura impano nshya z’abahanzi, bakaba bagera ku rwego King James yagezeho cyangwa bakarurenga nk’uko yabitangaje.

King James ni umwe mu bahanzi bamaze kugira izina mu Rwanda. Ni nawe wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar ku nshuro ya 2.

King James ubwo yegukanaga PGGSS 2

Reba indirimbo Ndagutegereje ya King James:

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .