Kuva mu myaka ya 2009, 2010 kugeza muri Kamena 2015, King James yabazwaga ku ngingo ijyanye n’urukundo akaruca akarumira ndetse akenshi agasubiza ko ‘adashaka kugira icyo avuga ku bijyanye n’urukundo’.
Mu myaka yose amaze mu muziki, King James yagiye avugwaho gukundana n’abakobwa batandukanye ariko we akabyamaganira kure. Mu mwaka wa 2012 nibwo byanuganuzwe mu itangazamakuru ko King James akundana na Knowless kubera uburyo bakundaga kugendana icyo gihe.
By’umwihariko, kuva muri 2013 kugeza 2015, byashimangirwaga kenshi mu itangazamakuru ko uyu musore akundana na Princess Priscillah. Bombi babihakaniraga itangazamakuru ariko bikaba iby’ubusa benshi bagakomeza kubishimangira.
Mu kiganiro Ten to Night, King James yeruye ku nshuro ya mbere ko afite umukobwa bakundana ndetse kuraho urujijo ku bamwita umukunzi wa Princess Priscillah.
Bitandukanye n’ikindi gihe cyose yabazwaga niba afite umukobwa bakundana akarya iminwa, kuri iyi nshuro yasubije yemye ko ari mu rukundo ndetse rugeze aharyoshye nubwo bataramarana igihe kinini.

Abajijwe ati ‘nk’umukristu , King James vugisha ukuri, ufite umukunzi?’, na we ati “Yego ndamufite”
Yabajijwe byinshi kuri uyu mukunzi we , imyirondoro n’amazina ye, King James yagize ati “Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge [...]ariko arahari.”
“Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe.”
Mu by’ibanze King James yakundiye uyu mukobwa harimo kuba “ateye nk’igisabo, umutima mwiza , kuba bahuza muri byose no kuba bumva ibintu kimwe.”
Nubwo yemeye ko afite umukobwa bakundana, King James yirinze kuvuga izina rye, gusa amakuru dufite ahamya ko uyu mukunzi we atuye ku Kicukiro.
King James kandi, yakuyeho urujijo ku bamuvugaho gukundana na Princess Priscillah aho yagize ati “Oya, nk’uko twanagiye tubitangaza ariko ntibabyemere ariko Priscillah turi inshuti zisanzwe.”

Yongeraho ati “Mu muziki nk’undi muhanzi mushobora gukora, bigenda biba, hari igihe ushobora gushaka umuhanzi akagufasha muri video. Bibaho, hari igihe kigera nyine mugakora, kandi nk’uko nabivuze ni inshuti yanjye bisanzwe”



TANGA IGITEKEREZO