Umuhanzi King James ubusanzwe witwa Ruhumuriza James yamuritse iyi album mu gitaramo gikomeye yakoreye ku kiyaga cya Kivu mu Mujyi wa Rubavu afatanyije n’abahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Riderman, Mico The Best, Bull Dogg, Urban Boyz na Christopher
Uyu muhanzi w’imyaka 26 yishimiwe cyane mu gitaramo yakoze amurika indirimbo icumi zibumbiye kuri album ‘Urukundo’. Mbere y’uko igitaramo gitangira habanje kuba utubazo twarogoye ibyishimo by’abafana kubera umuriro wari ufite ingufu nke bityo ibyuma bikizimya.
Ikibazo cy’umuriro kimaze gukemuka igitaramo cyabaye mu mudendezo usesuye ndetse abahanzi bose bafashije King James barishimirwa cyane ariko nyuma havutse ikibazo cyateje uburakari abafana ku bw’uyu muhanzi wari wabijeje ko hari ibirori byo gusoza bagomba guhuriramo ahitwa kwa Nyanja bakamutegereza ijoro ryose bagaheba.
Bamwe mu bafana bitabiriye igitaramo cya King James cyo kumurika alubumu ye ya gatanu bavuga ko yababeshye ko hari ibirori bya After party bakajya kwishyura aho bagombaga guhurira na we nyamara ntiyaza.
Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Biriya ntabwo ari byiza, urabona kutubwira ngo hari after party tugafata amafaranga yacu tukishyura ibyo kunywa tumutegereje none tukaba tumubuze, abahanzi bajye bareka kubeshya, ko igitaramo cyari kirangiye iyo areka tukitahira?”
Musabyimana Fillette we yagize ati “King yari yakoze igitaramo cyiza ariko agisoje nabi, ni gute MC yasoje avuga ngo tujye kwa Nyanja muri After party ariko bikaba birangiye atubeshye, tumaze amasaha hafi atatu tumutegereje ari nako dukoresha amafaranga yacu.”
King James we yisegura kuri aba bafana avuga ko nta bindi birori yari yateguye ahubwo ko amakosa yose ayagereka ku mushyushyarugamba wabeshye abamwijujutiye.
King James ati “Ubundi nta after party nari nateganyije, habayemo kwibeshya mu gutanga ubutumwa MC aribeshya arabivuga , ndasaba imbabazi abitabiriye igitaramo kubera ako kabazo kabayemo nta wundi mutima mubi.”
Iki gitaramo cyo kumurika alubumu ye yise urukundo cyabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu cyitabiriwe n’abantu banyuranye barimo n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Goma.

Iyi album yamuritse yari igizwe n’indirimbo icumi zirimo izakunzwe mu minsi yashize n’izindi nshyashya. Yari asanzwe afite izindi album zamenyekanye mu Rwanda harimo iyitwa Umugisha, Umuvandimwe n’izindi.
TANGA IGITEKEREZO