Umunyamakuru, umuhanzi akaba n’umushushyarugamba (MC), Safari Kim Kizito agiye kurushingana n’umukobwa witwa Umugwaneza Joie Liliane.

Ubukwe bwa Kim Kizito na Umugwaneza Joie Liliane buteganyijwe kuba ku itariki ya 26 Nyakanga 2014, aho bazasezeranira imbere y’Imana muri Katederali yitiriwe Mutagatifu Mikayire i Kigali nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’ubutumire bw’aba bombi.
Kim Kizito amaze imyaka itatu akundana na Liliane nk’uko bigaragara ku ifoto umukunzi we yashyize hanze muri Mata uyu mwaka abinyujije ku rukuta rwe rwo ku rubuga rwa Facebook.

Kim Kizito azwi nk’umunyamakuru wa Radio 10 igihe kirekire, kuri ubu akaba akunze kugaragara mu biganiro byerekena irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bica kuri Televiziyo y’ u Rwanda. Anakora kandi mu isosiyete East African Promoters itegura PGGSS.
Mu buhanzi, uyu musore ni umwe mu bahanzi batangije itsinda rya Just Family yaje kuvamo agakora umuziki ku giti cye.
Umva indirimbo ya Kim Kizito hano



TANGA IGITEKEREZO