Kid Gaju kuri ubu uri mu gihugu cya Uganda hamwe n’abashinzwe kumufasha guteza imbere ibikorwa bye bya muzika bahagarariwe na Muyoboke Alex yamaze gukorana indirimbo n’umuhanzikazi ukomeye muri iki gihugu witwa Cindy .

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Muyoboke Alex umaze iminsi mike asinyanye amasezerano y’imikoranire n’uyu musore yadutangarije ko mu gihe bamaze muri Uganda hari ibikorwa byinshi bakoze birimo kumenyekanisha biruseho Kid Gaju muri iki gihugu, kumuhuza n’abanyamakuru bakurikirana imyidagaduro ndetse by’umwihariko akaba amaze gukora zimwe mu ndirimbo zizaba zigize album ye ya mbere .

Mu ndirimbo eshatu Kid Gaju amaze gukorera muri Uganda harimo iyitwa GAHUNDA yakoranye n’umuhanzikazi ukomeye muri iki gihugu , Cindy Sanyu, wahoze aririmba mu itsinda rya Blue 3 ndetse amashusho yayo akazajya hanze mu mpera z’iki cyumweru.

Muyoboke Alex ati, “Mu bikorwa Kid Gaju amaze gukorera muri Uganda harimo indirimbo yafatanyije na Cindy wahoze mu itsinda rya Blue 3 . Amashusho yayo ari gutunganywa . Hari indi ndirimbo yitwa AMATA , audio yayo yakozwe na Producer Jay P ariko video yayo yakozwe na Producer Meddy Menz ukorera hano Kampala ikazajya hanze mu mpera z’iki cyumweru”

Iyi ndirimbo Gahunda ya Kid Gaju na Cindy , mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Nash Wonder wakoze iyitwa Amaaso ya Good Life na Pallaso naho amashusho yayo akaba ari gutunganywa na Producer Pest .
Muyoboke na Kid Gaju nyuma yo gukorana na Cindy bazagaruka mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gicurasi 2014 .
TANGA IGITEKEREZO