Kid Gaju, umuhanzi nyarwanda umaze igihe akorera muzika mu itsinda Goodlyfe muri Uganda, atangaza ko yahisemo kuza kumenyekanisha ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda, akareka gukomeza gukorera mu mahanga.
Manu Anderson, umujyanama wa Kid Gaju urimba mu njana ya RnB na Afrobeat, yatangarije IGIHE ko uyu muhanzi yahisemo kuza kwamamaza ibikorwa bye bya muzika mu Rwanda, kuko yasanze hari benshi batamuzi kandi ari bo aririmbira.

Manu ati “Kid Gaju yaje mu Rwanda gukorana cyane n’inzu zitunganya umuziki zaho n’abahanzi bakunzwe. Ari gutegura n’ibitaramo byinshi ngo yiyereke abafana be, kuko abenshi bazi indirimbo ze ariko bakaba batakundaga kumubona kuko yiberaga muri Uganda.”
Kid Gaju yaje mu Rwanda azanye amashusho y’indirimbo ye nshya yitwa “Ikiyobyabwenge” .
Mu zindi ndirimbo uyu muhanzi nyarwanda ukorera muri Goodlyfe afite, ni “Indorerwamo” yakorewe na Producer Lick lick, “Umunota Umwe”, “Mama Bebe”, “Toka Zamani” yakoranye na Toniks ukomoka muri Uganda.

Kid Gaju ni umusore w’imyaka 26, amazina ye ni Muhinyuza Justin.
Uretse Kid Gaju, mu itsinda rya Goodlyfe ririmo na Tom Close.
Reba amashusho y’indirimbo nshyashya ya Kid gaju yitwa Ikiyobyabwenge :
TANGA IGITEKEREZO