00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muyoboke Alex yasinyishije Kid Gaju amasezerano yo kuba umujyanama we

Yanditswe na

Ibambe Jean Paul

Kuya 19 April 2014 saa 09:32
Yasuwe :

Muyoboke Alex bakunze kwita Manager kubera ibikorwa by’ubujyanama ku bahanzi yakunze kugaragaramo, yasinyishije umuririmbyi witwa Kid Gaju.
Aya masezerano yasinywe ku mugoroba wo kuwa 18 Mata 2014, azamara igihe cy’umwaka umwe. Ndetse bikaba byanemejwe na Kid Gaju.
Muyoboke Alex yatangarije IGIHE ko basinye amasezerano nyuma y’igihe kinini Kid Gaju amugejejeho iki cyifuzo. Ati: “Ni nyuma y’igihe kirekire Kid Gaju yifuza ko mufasha muri management ya muzika ye, ubu noneho inzozi ze (…)

Muyoboke Alex bakunze kwita Manager kubera ibikorwa by’ubujyanama ku bahanzi yakunze kugaragaramo, yasinyishije umuririmbyi witwa Kid Gaju.

Aya masezerano yasinywe ku mugoroba wo kuwa 18 Mata 2014, azamara igihe cy’umwaka umwe. Ndetse bikaba byanemejwe na Kid Gaju.

Muyoboke Alex yatangarije IGIHE ko basinye amasezerano nyuma y’igihe kinini Kid Gaju amugejejeho iki cyifuzo. Ati: “Ni nyuma y’igihe kirekire Kid Gaju yifuza ko mufasha muri management ya muzika ye, ubu noneho inzozi ze yazigezeho kuko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu twasinye amasezerano y’ imikoranire mu gihe kingana n’umwaka umwe.”

Muyoboke Alex

Muyoboke Alex usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Sosiyete Decent Entertainment Ltd isanzwe ifasha abahanzi nka Social Mula asinyishije Kid Gaju nyuma y’aho umuhanzi Tom Close yabere Manager imyaka ine bakaza gutandukana amwegereye akamusaba imbabazi kubushyamirane bagiranye, ubu bakaba bariyunze .

Muyoboke kandi, yatangarije umunyamakuru wa IGIHE ko ubu bufatanye bugiye kuba hagati ye na Kid Gaju, bugiye kubaho mu gihe yari asanzwe ari inshuti ikomeye y’umuryango wa Kid Gaju kuva kera.

Yavuze ko ibikorwa birebana n’umuziki bya Kid Gaju bigiye kurushaho kwiyongera aho bateganya kwerekeza mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba guhera kuri iki cyumweru, aho bazaba bari mu bikorwa byo kwagura ibikorwa bya Kid Gaju.

Muyoboke Alex yabaye umujynama w’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Tom Close bamaranye imyaka igera kuri 4, Dream Boys, Urban Boys ndetse ubu akaba anafite Social Mula mu bahanzi afasha.

Kid Gaju wasinyanye amasezerano na Muyoboke, yakunze gukorera ubuhanzi bwe muri Uganda nyuma aza kuza mu Rwanda. Azwi mu ndirimbo nka Mama Bebe n’izindi.

Kid Gaju

Reba indirimbo Tonado ya Goodlyfe na Kid Gaju


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .