Umuririmbyi Kid Gaju yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yise ‘Amata’. Aya mashusho akaba ari umwe mu musaruro w’ibikorwa yakoreye i Bugande.

Mu kiganiro umunyamakuru wa IGIHE yagiranye na Muyoboke Alex, uherutse gusinyana amasezerano y’ubujyanama n’uyu muhanzi, yavuze ko i Bugande bahakoreye ibikorwa byinshi kandi bizajya hanze mu minsi ya vuba.
Mu byo bakoreye i Bugande, harimo indirimbo nshya harimo n’iyo Kid Gaju yakoranye na Cindy.
Muyoboke yabwiye IGIHE ko mu byumweru bibiri indirimbo nshya ya Kid Gaju na Cindy aribwo izajya hanze.
Yagize ati: “Twakoze indirimbo zigera kuri 3 na video 2, iya Cindy izasohoka nyuma y’ibyumweru bibiri. Ubu turimo kurangiza album igomba kujya hanze mu mpera z’uyu mwaka.”
Reba indirimbo ’Amata’ hano


TANGA IGITEKEREZO