Kid Gaju uzwi mu ndirimbo ‘Gahunda’, ‘Private Party’, ‘Tornado’ yahuriyemo na Good Life n’izindi yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Mu biganza byawe’ imwe mu zigize album ye ya mbere.
Ubwo yatugezagaho aya mashusho, Kid Gaju yasobanuye ko atayishyize hanze kubera igitutu yashyizweho n’amarushanwa akomeye mu muziki benshi bahanze amaso ahubwo ngo yayisohoye agendeye ku muvuduko yahaye umuziki we.
Ati “Benshi bari gusohora indirimbo kubera gutinya Guma Guma cyangwa andi marushanwa. Njyewe nta gitutu ndiho, no mu cyumweru gitaha nzabaha indi video y’indirimbo ‘It’s Okey’ nakoranye na Urban Boyz.”

Kid Gaju uhamya ko ari umwe mu bahanzi bakoranye ingufu cyane mu mwaka wa 2014 ngo yifitiye icyizere gikomeye cyo kwitabira amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatanu ndetse akiyerekana neza aramutse ahawe ayo mahirwe.
Yagize ati “Ni ikintu gikomeye ndamutse nitabiriye Guma Guma kandi burya ntibyatungurana kuko nanjye narakoze cyane mu mwaka ushize. Nimpabwa ayo mahirwe nzerekana ko hari ingufu zihishe muri njyewe. N’abamaze kuyitabire inshuro zose yabayeho ntacyo berekanye abandi badakora”
TANGA IGITEKEREZO