Indirimbo ya Kid Gaju na The Ben bayise ‘Kami’, yatunganyirijwe i Kampala muri Gashyantare 2017 nyuma y’igitaramo uyu muhanzi usigaye aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yakoreye muri Uganda.
The Ben yabwiye IGIHE ko umushinga wo gukorana iyi ndirimbo wakozwe nyuma y’uko yabisabwe na Kid Gaju, ngo yabyemeye atazuyaje kuko yumvise ibihangano by’uyu muhanzi asanga afite icyerekezo na gahunda ifatika mu muziki.
Yagize ati “Kid Gaju yansabye ko dukorana indirimbo ndamwemerera kuko n’ubusanzwe nkunda gukorana n’abandi bahanzi. Yaranyegereye turaganira, twumvikana ku mushinga turawukora urarangira.”
Yongeyeho ko mu gihe yamaranye na Kid Gaju muri Uganda ho bakoreye indirimbo ngo yamubonyemo ubushake no kugira umuhate cyane mu guharanira guteza imbere umuziki w’u Rwanda hanze y’igihugu.
Ati “Kid Gaju ni umuhanzi ufite ubushake, imbaraga no gushaka kugira icyo abwira umuryango nyarwanda binyuze mu muziki. Afite ukuntu ashaka kuzamura umuziki nyarwanda, abifite ku mutima, namwemereye ko dukorana kuko afite impano kandi ari kuzamuka neza.”
Kid Gaju asanzwe ashakisha uburyo bwo gukorana n’abahanzi bakomeye mu muziki, yigeze gukora indirimbo yahuriyemo na Good Life, Cindy n’abandi bari kwigaragaza neza muri Uganda.
Yavuze ko mbere yo gukorana indirimbo na The Ben atigeze abitekereza kuko ngo yumvaga uyu muhanzi nagera mu Rwanda azakorana n’abandi bakunzwe cyane cyangwa abo bahuriye mu gitaramo i Kigali. Ati “Ntabwo nihaga amahirwe ko The Ben yava muri Amerika yagera mu Rwanda akaba ari njyewe dukorana indirimbo. Numvaga bariya yakoranye na bo mu gitaramo ari bo yagombaga guheraho.”

Kid Gaju yavuze ko afite indi mishinga ikomeye yifuza kuzashyira hanze mu gihe kidatinze haba iyo yakoreye muri Uganda aho yari amaze iminsi n’indi ateganya gukorera mu Rwanda.

KAMI, indirimbo nshya ya Kid Gaju afatanyije na The Ben
TANGA IGITEKEREZO