00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe byabereye mu gitaramo cya Cindy na Kid Gaju watashye yivovota (Amafoto)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 19 March 2016 saa 11:37
Yasuwe :

Kid Gaju yakoze igitaramo yahuriyemo n’umuhanzi ukomeye muri Uganda, Cindy Sanyu, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016 ku Kicukiro, yatashye yivovota anikoma bagenzi be banze kumufasha.

Igitaramo cya Kid Gaju na Cindy cyiswe « Gahunda Concert », izina bahisemo bagendeye ku ndirimbo bahuriyemo yitwa ‘Gahunda’ iri mu zikunzwe cyane muri iki gihe.

Ni igitaramo cyabaye hasubukurwa icyagombaga kuba cyarabaye mu Kuboza 2015 kitabaye ku mpamvu zitamenyekanye. Kid Gaju yari yaratumiye abahanzi Riderman na Dream Boyz ariko bose nta n’umwe wahakandagije ikirenge.

Byari biteganyijwe ko igitaramo gitangira saa mbili z’ijoro,ku bw’impamvu zitasobanuwe cyatangiye ahagana saa tanu n’igice z’ijoro nabwo Kid Gaju aririmba wenyine mu gihe yagombaga kubanzirizwa na Riderman ndetse na Dream Boyz bari ku mpapuro zacyamamazaga.

Kid Gaju yabanje kuririmba live zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Ngabira agatabi’, ‘Njyenyine’ na ‘Mu biganza byawe’. Yasoje izi ahita azinga ibyuma ashyiramo CD aririmba izindi nka ‘Mama Bebe’, ‘Its okey’, ‘Tornado ft Good Life’ n’izindi.

Mu nshuro zitabarika, Kid Gaju yahamagaye abaririmbyi bagize Urban Boyz abasaba kumusanga ku rubyiniro ngo baririmbane iyitwa ‘Mama Bebe’ bamubera ibamba. Ntiyacitse intege yakomeje araririmba ariko indirimbo yayigezamo hagati akitsa gato akavuga ati « Safi ngwino hano ndagushaka ! Muhe amashyi Urban Boyz twakiriye kuri stage… »

Mu ndirimbo bise 'Gahunda'

Muri iki gitaramo hari haje Safi na Nizzo ndetse bari bicaranye. Safi yumvise izina ‘Urban Boyz’ ritangiye guhamagarwa yahise yikubura arataha Nizzo asigara wenyine.

Kid Gaju yongeye guhamagara Urban Boyz mu ijwi rihanitse, abivuga yinginga ati « Mwihangane muze kuri stage Safi ! ». Nizzo yahise asanga Kid Gaju ku rubyiniro baririmba agace ka ‘Its Okey’ ahita asubira mu cyicaro.

Cindy yageze ku rubyiniro ahagana saa sita z’ijoro, yari aherekejwe n’abakobwa babiri b’intarumikwa mu gutigisa umubyimba. Yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe nka « Dat Dat », « Sample Dat », «Ndi Mukodo », « Ayokyayokya » n’izindi.

Yaririmbye mu gihe kirenga isaha akoresha imbaraga nyinshi afatanyije n’ababyinnyi b’amarere yari yazanye. Cindy yavuze ko yaryohewe n’uko yakiriwe i Kigali ndetse ngo ntiyifuza kuhava vuba.

Yagize ati « Kigali, mwanyeretse urukundo, ndumva ntahita nsubira i Kampala ejo [kuwa Gatandatu]… »

Yasoreje ku yitwa Gahunda yafatanyije na Kid Gaju, bayiririmbye mu buryo bujya gusa n’ubumenyerewe muri Jamaica mu bahanzi baririmba injyana ya Dancehall bitewe n’uburyo bayibyinaga Cindy asa n’uwunamye ikibuno akirebesha kuri Kid Gaju ubundi akagitigisa cyane.

Gaju na Cindy babyinnye ibitamenyerewe i Kigali

Kid Gaju yasoje igitaramo avuga amagambo akomeye, arimo kwikoma ‘Safi’ by’umwihariko n’abahanzi bataje kumufasha kandi yarabatumiye.

Yagize ati « Mwababajwe n’uko Safi ataje kuri stage ? Umuntu wababajwe n’uko Safi ataje kuri stage uwo si umufana wa Gaju […] Safi ni umuvandimwe ariko yampemukiye. »

Yongeye kuvuga kenshi ko ‘mu mvugo irimo uburakari’ ko ibyabereye muri iki gitaramo cye, by’umwihariko kuba yahamagaye Safi akanga, ngo ‘ni inkuru yiteze ko IGIHE igomba gutangaza.

Ku ruhande rwa Safi yireguye avuga ko ‘Urban Boyz itigeze itumirwa muri iki gitaramo ndetse ngo ntiyumva impamvu ikomeye yari gutuma ajya kuririmba yitumiye’.

Ati « Ibyo Gaju yavuze sibyo, ntabwo yadutumiye, ntabwo ajya kuririmba atatumiwe. Abantu ntibabyumve nabi, tutaharenganira tuzira ubusa. »

Safi yageze ahabereye iki gitaramo ariko yasaga nk'uwaje atiteguye kuririmba
Nguwo Safi hakurya yibereye muri telefone....Senderi Hit na we yari akurikiranye igitaramo
Kid Gaju yabanje kuririmba mu buryo bwa Live
Iki gitaramo cyitabiriwe n'abantu babarirwa mu gihumbi
Nizzo wiyita 'Kaboss' ni we mu bagize Urban Boyz waje gufasha Kid Gaju
Baririmbanye agace gato k'iyitwa 'Its Okey', Nizzo ahita ava ku rubyiniro
Aime Bluestone ufashwa bya hafi na Nizzo! Yaririmbye agace k'iyitwa 'Mumporeze'
Tizzo wo muri Active yari yaje kureba iki gitaramo
MC Kate Gustave yayoboye iki gitaramo
Cindy akigera ku rubyiniro
Cindy yari yambaye agashati gaciye amaboko n'agakabutura kadoze mu mwenda umeze nk'uw'ikoboyi
Cindy n'ababyinnyi be
Mu mibyinire idasanzwe...
Ati "Kigali...ntabwo mbumva"
Cindy na Kid Gaju mu ndirimbo yitwa 'Gahunda'
Hano Kid Gaju yavugaga amagambo yikoma abahanzi cyane cyane Safi
Cindy ngo yakozwe ku mutima n'uko yakiriwe i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .