Umuhanzi Kid Gaju usanzwe akorana n’itsinda rya Goodlyfe mu Rwanda anenga bikomeye kuba mu Rwanda umuhanzi akora akamenyekana agakundwa ariko ntabashe guhita atangira gutungwa n’impano ye, nk’uko muri Uganda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ahandi bateye imbere mu muziki bimeze.
Aganira na IGIHE, Kid Gaju wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mama Bebe” yavuze ko mu Rwanda hari abahanzi bahamagarwa mu bitaramo birimo amafaranga kenshi atari uko ari bo bakunzwe cyane muri iki gihe, ahubwo ari uko ari bo batangiye umuziki mbere.
Ibi Kid Gaju avuga ko bica intege cyane abahanzi bakizamuka ndetse bikanabangamira impano nshya n’umwimerere wabo mu ruhando rw’umuziki nyarwanda.

Agereranya umuziki w’u Rwanda n’ahandi, Kid Gaju yagarutse kuri iyi ngingo agira ati “Uganda icyiza cyaho iyo umuntu yakoze agomba kurya uwo munsi, ni ukuvuga ngo niba wakoze indirimbo igakundwa cyane uba ugomba gutangira gukora ku mafaranga ariko hano usanga hari abahanzi bigeze gukundwa ariko batagikunzwe kuri ubu niko nabyita, munyihanganire kuba ari ko mbivuze, nibo bagihamagarwa nyamara umuhanzi ukunzwe abatanga amafaranga ntibaramumenya”.
Yongeraho ati “Ibyo bigenda biduca integer cyane kuko igihe uzategereza kuzakora ku mafaranga usanga wararambiwe; abahanzi bato bazamutse bafite impano kandi bari kumvikana cyane mu Rwanda ntiduhabwa amahirwe yo gukorera amafaranga kuko hakomeza kugaruka ya mazina ya kera gusa”.
Aka kababaro ka Kid Gaju yagasobanuye cyane yifashishije indirimbo ye nshya yise “Tonado”, uyu ukaba ari umuyaga ukomeye cyane wigeze kubaho.
Ati “Tonado ni wa muyaga ukaze cyane, kandi twe turi ba Tonado, turakaze nyine nka wa muyaga kandi hari ibigomba gusenyuka kuko ba Tonado tuba twaje kugira ngo twubake”.
Kid Gaju avuga ko ari guteganya kuzashyira hanze album ye ya mbere yise “Ibyiza by’Abagore” tariki 8 Werurwe 2013, ku munsi mpuzamahanga w’abagore.
Ati “Ndi gukora cyane kandi n’abafana baragenda biyongera, umuziki umeze neza urashyushye cyane.”
Reba amashusho y’indirimbo Tonado ya Kid Gaju na Radio &Weasle:
TANGA IGITEKEREZO