umuhanzi Khizz ubusanzwe yitwa Kizito HATEGEKIMANA. Yavukiye i Gitarama, mu Ntara y’Amajyepfo, ku wa 12 nzeli 1988. Ni umusore wimyaka 23, uvuka mu muryango wabana umunani; abahungu batatu n’abakobwa batanu.
Amashuri abanza yayigiye mu mujyi avukamo, akomeza ayisumbuye mu rwunge rw’amashuli rwa Shyogwe mu cyiciro rusange, arangiza amashuri yisumbuye muri Lycee De Kigali, mu mwaka w’2006. Amashuri Makuru (Kaminuza) yayigiye mu ishuri rya KIST.
Khizz n’ubuhanzi
Khizz yatangiye umuziki, ku va kera akiri umwana, aho yagiye aririmba muri ma korali yo muri za Kiliziya, nyuma yaho, yinjiye muri muzika nyarwanda, aho yatangiye ubuhanzi nyabwo akora indirimbo zitandukanye hamwe na bamwe bategura kandi batunganya muzika nyarwanda.
Mu mwaka wa 2008, ni ho yakoze indirimbo ye ya mbere muri studio, akomeza kugenda asohora indirimbo zitandukanye kugebu, yakoranye n’aba producer bo mu Rwanda nka Prod. Mosey, Prod. Nasson, Prod. Jack, Prod. Maurix, Prod. Jay P, na Prod. Bernard bakoranye igihe kirenze umwaka n’igice.
Khizz yaje gusinya amasezerano na producer baje gukorana nyuma ari we Prod. Bernard Bagenzi, aho yari azanye Record Label nshya ya The Zone, aho Khizz yabaye umwe mu bahanzi ba mbere bakoranye nawe, hamwe nabandi bahanzi batandukanye bagize iri huriro (crew) rya The Zone Label. Bernard Bagenzi ni nawe muyobozi wa the zone. Aha ni ho Khizz yakoreye indirimbo nyinshi kandi akirimo gukorera kugeza ubu nkumuhanzi.
Mu bikorwa Khizz, amaze gukora harimo indirimbo nyinshi zitandukanye ariko iziri hanze ziri zizwi (Official) ni indirimbo 10 na video clips eshanu, muri izo ndirimbo zirindwi ari zo: Nemeye, Umunota, Ntawundi, Kurushaho, Nzamwihoreza, Nzagaruka feat. Uncle Austin, Paradise na video clips y’indirimbo Nemeye, Nzamwihoreza na Paradise, Okay, Madamu, Ifoto n’zindi.
Mu bikorwa Khizz amaze gukora nanone tutakwibagirwa nibitaramo byinshi yagiye akorera mu duce dutandukanye tw’igihugu aho yibanze cyane mu mujyi avukamo wa Gitarama, i Muhanga, mu mujyi wa Butare, ndetse no mu mu mujyi wa Kigali, aho yazengurutse site enye mu bikorwa bya Talent Detection Ones, mu rwego rwo kuzamura abahanzi bafite impano.
Yitabiriiye ibitaramo bimwe na bimwe byiswe Impano events, ndetse n’ibindi bitaramo bitandukanye yagiye akorera mu ishuli rya KIST aho yize. Yagiye anaririmba ku bigo by’amashuri menshi, mu bitaramo bya Bye Bye Vacance mu mujyi wa Kigali na album launch za bagenzi be zimwe na zimwe, n’ibindi bitegurwa ku rwego rw’igihugu.
Muri mwaka 2011 launch album yitabiriya harimo iya Kamichi muri NUR, Just Family, Jay Polly , n’izindi. Yanitabiriye kandi ibitaramo byo kurwanya ibiyobyabwenge byiswe Muzika Iwacu ku bufatanye na Tigo Cash. Ibi bitaramo byabereye mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’I Burengerazuba mu turere tune dukomeye tw’izo Ntara.
Ibindi umuhanzi Khizz akunda n’indoto ze
Khizz ni umusore w’ingaragu ukunda gusenga no kubaha Imana,mu byo akora byose ,umuziki uuri mu bintu akunda cyane, no kubana nabantu , ndetse no kumenyana nabo.
Mu ndoto ze afite gahunda yo kuba umuhanzi mwiza, ukora byiza kandi wumvwa na benshi, agafasha benshi, kandi agahindura ibitagenda neza muri rusange, mu bantu no muri muzika nyarwanda.
Ni wo muganda we atanga nkumuhanzi kandi yifuza ko indirimbo akoze yafasha abantu benshi kuburyo burenze ubwo we atekereza, yifuza kugera kure yahoo we atekereza kandi buri ndirimbo akoze yifuza ko yakundwa
Khizz Kizito arategura kuzashyira album ye ya mbere umwaka wa 2012
Khizz ashimira abantu bose bamaze kumufasha kugera aho ageze abaproducteur n’abanyamakuru, abakora mu myidagaduro mu Rwanda, abakunzi be cyane, n’abakunzi b’umuziki nyarwanda batanga icyizere cyo gukomeza kandi ashimira na buri umwe wese wifuze kumufasha kuko yemeza ko ari itangiriro, hakiri byinshi cyane byo gukora.
Abakunzi be bakunda indirimbo ze, ko abashyira imbere kandi bamuha imbaraga zo gukomeza.
– Amazina y’indirimbo yakoze
– Ntawundi
– Nemeye
– Kurushaho
– Umunota
– Nzamwihoreza
– Nzagaruka feat Uncle Austin
– Paradise
– Okay
– Ndakunzwe
– Madamu
– (Etc)
TANGA IGITEKEREZO