Kubera guteganya gushyira ahagaragara album ye ya mbere, Umuhanzi Khizz ari gusohora indirimbo nyinshi mu majwi ndetse n’amashusho yazo. Kuri iyi nshuro, yashyize ahagaragara indirimbo yakoranye n’umuhanzi Tom Close, yise ‘Niwe nta wundi’.
Mu kiganiro na IGIHE.com, Khizz yavuze ko uku gusohora indirimbo z’amashusho n’amajwi icyarimwe ku bwinshi abishobozwa no kuba abarizwa mu itsinda ry’abahanzi (Label) bakorera muri Studio ya The Zone ya Bernard Bagenzi.
Khizz yagize ati:”Kuba mbasha gusohora uru rukurikirane rw’indirimbo ni uko nkorana na Lebel ya The Zone, iranyorohereza bigahura n’ingufu mba nashyizeho”.
Uyu muhanzi avuga ko nta mpungenge atewe n’uko indirimbo isohokanye n’amashusho shobora kudakundwa nk’uko bamwe mu bahanzi bakunda kubivuga.
Khizz avuga ko ateganya gushyira ahagaragara album ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2012, kandi akazarushaho kwigaragaza mu bitaramo bitandukanye kuko ngo byatumye arushaho kumenyekana cyane mu mwaka wa 2011.
Ubwo twaganiraga na Bernard Bagenzi wakoze iyi ndirimbo mu majwi no mu mashusho yavuze ko kuba umuhanzi abarizwa mu itsinda ry’ubuhanzi (Lebel) byongera umuvuduko we mu buhanzi.
TANGA IGITEKEREZO