“Abahanzi nka The Ben, Meddy na Knowless bagiye batsindira kuba abahanzi bashya b’umwaka muri Salax Awards bagiye bigaragaza cyane nyuma yo kuwutsindira kandi bagatera intambwe ikomeye”. Aya ni amagambo yuzuye ibyishimo y’umuhanzi Khizz uri muri uru rwego mu marushanwa y’uyu mwaka.
Mu kiganiro na IGIHE.com, uyu muhanzi yavuze ko gutorwa kwe guturuka ku kuba abanyamakuru barebye kure bagaha agaciro ibikorwa umuhanzi aba yakoze. Ibi akabivuga agaragaza ko muri uyu mwaka yageze ku bikorwa bitandukanye kandi bifatika.
Yagize ati:”Nakoze indirimbo 10 arizo Ndakunzwe, Ifoto, Nzagaruka na Uncle Austin, Paradise, Madamu, Umunsi wa 24, Okay, Nemeye, Kurushaho na Nzamwihoreza.
Muri izo indirimbo iyo yemeza ko yatumye abantu benshi barushaho kumenya ibyo akora ni ‘Ndakunzwe’ n’ubwo n’izindi zitabuze kumenyekana kandi abantu bakazikunda. Muri izo ndirimbo 10 zose, esheshatu zifite amashusho; ari zo Ndakunzwe, Ifoto, Umunsi wa 24, Paradise, Nzamwihoreza na Nemeye, ako ni akazi gakomeye nabashije kugeraho”.
Uyu muhanzi avuga kandi ko iki cyizere cyanaturutse no mu kwitabira ibitaramo bitandukanye yatumirwagamo. Muri byo akavuga iby’amasosiyete y’itumanaho, ibyo gutora ba nyampinga mu mashuri makuru na za kaminuza, ibyo mu bigo by’amashuri yisumbuye, ibyo mu tubyiniro n’utubari dutandukanye n’ibyo gushyigikira abahanzi bagenzi be mu kumurika za album zabo.
Akanavuga kandi ko ibikorwa nk’ibi azarushaho kubikora no mu mwaka uza wa 2012 yibanda ahanini mu kongera umubare w’indirimbo afitanye n’abandi bahanzi, kuko asanga bituma arushaho kwamamara no gukundwa.
Igihembo cy’umuhanzi ukizamuka cyatwawe ku nshuro ya mbere n’umuhanzi The Ben muri Salax 2008, na Meddy 2009, ndetse na Knowless muri 2010. Khizz abaye umuhanzi wa 2, nyuma ya Olvis, uhatanira uyu mwanya uturutse muri Label ya The Zone iyobowe n’utunganya amashusho Bernard bagenzi.
Reba hano Indirimbo Ifoto ya Khizz
TANGA IGITEKEREZO