Hategekimana Kizito uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Khizz, w’imyaka 24, wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Ifoto”, yakoreye igitaramo iwabo ku ivuko mu Karere ka Muhanga.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abahanzi bagera kuri makumyabiri (20) cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, i Muhanga, kibera ahitwa Ahazaza Center.
Abo bahanzi barimo Uncle Austin, Danny Nanone, Ciney, Tino wo muri TBB, Gabiro (TPF4), Derek, Jody, Social Mula, Auddy Kelly, Two 4Real, Kid Gaju, Chris Cheetah, Ricky Password, Joshua 87, Manira Parket Saint, Ras Bertin n’abandi.
Nk’uko IGIHE duheruka kubyandika, iki gitaramo cyari icyo kumenyekanisha Album ze ebyiri.
Iki gitaramo cyari kirimo n’ababyeyi be bakunze kumuba hafi no kumushyigikira cyane mu bikorwa bye bya muzika.
Mu magambo yatangaje, Khizz yashimiye cyane abamufashije muri iki gitaramo agira ati “Mwarakoze cyane kunshyigikira, byandenze, gusa Imana ibiture. Abafana bari ntagereranywa kandi byari bihebuje”.
Khizz aheruka gutangariza IGIHE ko ari gutegura ibitaramo nk’ibi byo kwamamaza Album ebyiri ze bizabera i Rusizi, Karongi n’ahandi ubushobozi nibuboneka.
Ibitaramo nyir’izina byo kumurika icyarimwe izi Album azabikorera i Kigali mu 2014.
Album ya mbere ya Khizz yitwa Paradise, yamenyekanyeho indirimbo Paradise, Ifoto, Ndakunzwe n’izindi.
Iya kabiri yitwa uwagukurikira yamenyekanyeho indirimbo Uwagukurikira, Harageze, Niwe Nta Wundi yaririmbanye na Tom Close n’izindi.
Urabahiga Indirimbo nshya ya Khizz:
Amwe mu mafoto:
Foto: Khizz Facebook (K-music)
TANGA IGITEKEREZO