00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Khizz mu bitaramo byamamaza Album ebyiri ze nshya

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 12 July 2013 saa 11:29
Yasuwe :

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, i Muhanga, ahitwa Ahazaza Center, hazabera igitaramo cya mbere cy’umuhanzi Khizz kibimburira ibindi ateganya byo kumenyekanisha Album ebyiri ze nshya yifuza kumurimba mbere ya Werurwe 2014.
Muri iki gitaramo Khizz, ubusanzwe witwa Hategekimana Kizito, yatumiyemo abahanzi Bull Dogg, Uncle Austin, Danny Nanone, Ciney, TBB, Gabiro (TPF4), Derek, Olvis, Peace Jolis, Jody, Auddy Kelly, Two 4Real, Sandra Miraji, Kid Gaju, Ricky Password, Joshua 87, Manira (…)

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga 2013, i Muhanga, ahitwa Ahazaza Center, hazabera igitaramo cya mbere cy’umuhanzi Khizz kibimburira ibindi ateganya byo kumenyekanisha Album ebyiri ze nshya yifuza kumurimba mbere ya Werurwe 2014.

Muri iki gitaramo Khizz, ubusanzwe witwa Hategekimana Kizito, yatumiyemo abahanzi Bull Dogg, Uncle Austin, Danny Nanone, Ciney, TBB, Gabiro (TPF4), Derek, Olvis, Peace Jolis, Jody, Auddy Kelly, Two 4Real, Sandra Miraji, Kid Gaju, Ricky Password, Joshua 87, Manira Parket Saint, Ras Bertin n’abandi.

Album ya mbere ya Khizz yitwa Paradise, yamenyekanyeho indirimbo Paradise, Ifoto, Ndakunzwe n’izindi. Iya kabiri yitwa uwagukurikira yamenyekanyeho indirimbo Uwagukurikira, Harageze, Niwe Nta Wundi yaririmbanye na Tom Close n’izindi.

Aganira na IGIHE, Khizz, ushyigikiwe cyane na Label akoreramo ya Incredibles, avuga ko atigeze abona uburyo bwo kwamamaza indirimbo ziri kuri Album ye ya mbere n’iya kabiri akaba ari yo mpamvu yahisemo kuzimenyekanishiriza icyarimwe.

Khizz avuga ko ari gutegura ibitaramo nk’ibi byo kwamamaza Album ebyiri ze bizabera i kubikora Rusizi, Karongi n’ahandi ubushobozi nibuboneka.

Ibitaramo nyir’izina byo kumurika icyarimwe izi Album azabikorera i Kigali.

Khizz avuga ko mu minsi mike iri imbere azashyira hanze izindi ndirimbo nshya zizajya kuri iyi album ye ya kabiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .