Umuhanzi Khizz avuga ko yirengagije ibyo kuririmba cyane ku rukundo akibanda ku mvune abantu barimo abahanzi bo mu Rwanda bahura nazo mu butumwa maze agatanga ubutumwa bw’icyizere ndetse ashishikariza bagenzi be kudacika intege.
Ubwo yaganiraga na IGIHE, Khizz yatangaje impamvu zituma abahanzi badidindira ubundi bakagaruka mu muziki, aho ngo biterwa n’ibyo baba bahugiyemo by’indi mirimo bafatanya na muzika kandi yo ibasaba n’amikoro ahagije bigatuma bamwe babura.
Ati “Ni benshi bibaho mu bahanzi bo mu Rwanda. Hari igihe bahera ariko bakagaruka, hari igihe ubushobozi buba buke nyamara umuhanzi afite abafana benshi n’ikimenyimenyi ni uko iyo ashyize hanze igihangano gishya benshi bagikunda cyane, yakongera kubona ubushobozi akigaragaza, ariko si uko tuba twanze gukora umuziki tudahagarika, buriya ni amikoro”.
Avuga ko hari ababinyura ku ruhande ntibavuge impamvu, ariko akenshi usanga impamvu ari imwe. Khizz abona umuziki wo mu Rwanda ugoye kuko ngo hari ubwo umuhanzi ashobora gukora indirimbo azi ko ihita ikundwa ikamenyekana ahubwo ikamenyekana nyuma y’igihe kandi aba yayitanzeho amafaranga menshi.
Uyu musore ukorera muzika ye mu nzu ya Incredible Records yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Celebration” akayifatanya n’umuraperi Danny Nanone, aho yibanda cyane ku kuba abantu bakwiye kwiyibagize imvune bagira ahubwo bakiha umwanya wo kwidagadura.


REBA VIDEO NSHYA YA KHIZZ
TANGA IGITEKEREZO