00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igitaramo cya Kamichi cy’i Kigali cyimuriwe itariki

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 7 Ukuboza 2012 saa 03:17
Yasuwe :
0 0

Igitaramo cyo kumuria Album ya kabiri y’umuhanzi Kamichi cyari kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2012 i Kigali muri Stade Amahoro y’i Remera cyimuriwe kuwa 28 Ukuboza kuko cyahuriranye n’inama ikomeye y’urugaga rw’Abikorera.
Gusa igitaramo cy’i Muhanga cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2012, cyo kizaba nta cyahindutse.
Aganira na IGIHE, Kamichi yavuze ko yasabwe kwimura igitaramo cye kuko cyahuriranye n’inama ikomeye.
Yavuze ko yari yarahawe iyi Stade ariko ko bamubwiye ko (...)

Igitaramo cyo kumuria Album ya kabiri y’umuhanzi Kamichi cyari kuba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2012 i Kigali muri Stade Amahoro y’i Remera cyimuriwe kuwa 28 Ukuboza kuko cyahuriranye n’inama ikomeye y’urugaga rw’Abikorera.

Gusa igitaramo cy’i Muhanga cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2012, cyo kizaba nta cyahindutse.

Aganira na IGIHE, Kamichi yavuze ko yasabwe kwimura igitaramo cye kuko cyahuriranye n’inama ikomeye.

Yavuze ko yari yarahawe iyi Stade ariko ko bamubwiye ko nabo batunguwe n’iyi nama ikomeye, bityo bagahitamo kumusaba ko yakwimura igitaramo cye.

Kamichi yagize ati “Ngo babibabwira ku munota wa nyuma.”
Kamichi arahumuriza abafana be ababwira ko nta kizahinduka ku buryo yagiteguye.

Mu cyumweru gishize n’igitaramo cya Jay Polly cyimuriwe itariki ku munsi nyir’izina cyari kuberaho.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .