Umuhanzi Kamichi aratangaza ko kujya muri Label (itsinda ry’abahanzi bakorera hamwe) kwa Knowless byatumye ahindura imico ku buryo asigaye anirengangiza abo babanye bitewe no gushaka guharanira cyane inyungu za Label. Knowless ari ko we siko abibona.
Ibi Kamichi abihera ku kuba mu gitaramo cyabereye i Karongi Knowless yaramusubije inyuma ubwo yari azamutse kuri Stage ngo baririmbane indirimbo ‘Rukuruzi’ nuko Knowless agahamagara Tom ngo abe ari we baririmba. Tom na Knowless bahurira muri Label ya Kina Music.
Kamichi ati “Ntibyumvikana ukuntu Knowless yabona nzamutse ndi umuhanzi mugenzi we uzwi ngeze imbere y’abafana akamusubizayo ngo agiye kuririmbana na Tom, byarambabaje cyane mbona ko Knowless asigaye yirengagiza abantu”.
Kamichi anavuga kandi ko no mu buzima busanzwe abona Knowless agenda ahinduka, aha akavugako baheruka guhurira mu modoka itwara abahanzi muri ‘Guma Guma’ akamusuhuza nk’umuntu utamuzi.
Kamichi ati “Knowless muzi atararirimba njyewe simuzi nk’abandi nk’umuhanzi cyangwa se nk’umustar (umuntu uzwi cyane). Kandi njye ndi umunyamakuru naramufashije kumenyekana, sinzi rero ukuntu yamfata nk’utanzi akanyirengagiza; byarambabaje cyane!”
Aganira na Radio 10, Knowless we avuga ko ibyo atari ko biri. Knowless avuga atirengagije Kamichi kandi ko adasanzwe yirengagiza abantu. Yagize ati “Birantunguye niba koko Kamichi ari we wavuze ayo magambo.”
Knowless na Kamichi baririmbanye indirimbo bise Rukuruzi, indirimbo yatumye barushaho gukorana cyane mu muziki.
Bijya bivugwa ko hari abahanzi iyo bazamutse mu ntera mu Rwanda bakunda kwirengagiza abandi.
Mu minsi ishize umubyeyi wa Nizzo (wo muri Urban Boyz) nawe yatangaje ko asanga asigaye yirengagizwa n’umuhungu yibyariye. Uyu mukabwe yavuze ko ngo asigaye abayeho mu bukene bukabije i Huye (Butare) mu gihe umuhungu we bamubwira ko ngo akize i Kigali.







TANGA IGITEKEREZO