“Gatima Kanjye” ni indirimbo nshya umuhanzi Kamichi yahimbanye na Kidum Kibido, iyi ndirimbo ikaba yatumye ajya muri Kenya; aho bari kuyirangiriza muri Studio ya Producer R Kay.
Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Kamichi yerekenye ifoto yicaye muri iyi studio ari kwandika amwe mu magambo agomba kuzumvikana muri iyi ndirimbo "Gatima Kanjye".
Yanditse ati “Ubu Nairobi... Aho ngiye kurangiza indirimbo zimwe na zimwe ziri kuri album yanjye “Mudakumirwa” izabageraho mu mpera z’uku kwezi. Feat na Kidum vuba aha ngaha, ndabakunda cyane”.
Kamichi kandi aherutse kugaragara atunganya amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze nshya nka “Barandahiye” n’izindi.
Aheruka kandi gushyira amafoto menshi kuri Twitter ye, agaragara ari muri Studio kwa Producer Bob arangiza imishinga y’indirimbo ze nshya zirimo “Nkayamabati” zikazaba zigize iyi Album “Mudakumirwa”.
Biteganijwe ko mu mpera z’uyu mwaka Kamichi azamurika Album ye ya gatatu yise “Kabutindi” muri Serena Hotel, i Musanze n’ahandi mu gihugu.




TANGA IGITEKEREZO