Umuhanzi Kamichi arateganya kujya i Nairobi muri Kenya kurangizanya indirimbo “Gatima Kanjye” yatangiye gukorana na Kidum, akazagaruka i Kigali ayizanye mu majwi n’amashusho.
Mu kiganiro na IGIHE, Kamichi yagize ati “Ejo umujyanama wa Kidum yarampamagaye twemeranya ko umusibo ejo nzajya muri Kenya kurangizanya gukora indirimbo na Kidum”.
Kamichi ati “Ndi kurangiza indirimbo zose zizaba zigize Album nteganya kumurika kuwa 29 Ugushyingo muri Serena Hotel”.

Kamichi, uherutse gufata amashusho y’indirimbo “Barandahiye” yavuze ko Kidum yakunze cyane uburyo iyi ndirimbo iririmbyemo, bityo akaba yifuza ko bakora indirimbo nziza cyane ku buryo izakundwa na benshi haba mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu kiganiro na Ahmed Pacifique, umujyanama wa Kidum, yabwiye IGIHE ko muri iyi minsi Kidum, uheruka kubagwa mu mihogo, ari koroherwa ndetse ko ari kureba niba yakongera gukora imyitozo yo kuririmba muri studio.
Ati “Mu cyumweru gitaha azatangira kongera kuririmba muri studio, bitari mu bitaramo, azahita akorana na Kamichi iyo ndirimbo “Gatima Kanjye””.
Iyi ndirimbo “Gatima Kanjye” yatangiye gukorwa na Producer Piano The Grooveman muri Mata uyu mwaka, ariko Kamichi yanga guhita ayisohora bitewe n’amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star Kidum yari yatumiwemo nk’umwe mu bagize akana nkemurampaka.
Kamichi anavuga kandi ko yirinze kuyisohora kuko we na Kidum bemeranyije ko bayisohorana n’amashusho yayo.

TANGA IGITEKEREZO