Abakobwa b’Abagande baherutse kwitwa indaya na Urban Boyz bararushaho kuvugwa mu itangazamakuru, ubu bagiye kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Kamichi yitwa “Ako Kantu”.
Ubwo yaganiraga na IGIHE mu gihe hafatwaga amashusho yayo mu ijioro ryo kuri uyu wa Kane, Kamichi yavuze ko aba babyinnyi babyinana ubuhanga ku buryo yahisemo kubakoresha mu mashusho y’iyi ndirimbo.
Gusa Kamichi avuga ko umwe muri bo yanagaragaye mu mashusho y’indirimbo ye yabanje yitwa “Kabimye”.
Umwe muri aba babyinnyi aherutse kubwira IGIHE ko kubyina ari wo mwuga wabo kandi ubabeshejeho neza hano mu Rwanda. Yagize ati “Kubyina ni wo mwuga wacu, njyewe mfite umwana umwe kandi ndamutunze nkaniyishyurira amafaranga yose mbikuye mu kubyina, niko kazi kacu”.
Producer IBAlab, uri kuyobora no gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo, avuga ko izaza ifite umwihariko kuko hakoreshejwe ibyuma kabuhariwe bigezweho. Ati “Amashusho azaba akeye n’imitako y’ahafatiwe indirimbo byose bizerekana ko abanyarwanda hari ibyo dushoboye mu mashusho.”
Iyi ndirimbo mu mashusho izasohoka mu cyumweru kimwe.









TANGA IGITEKEREZO