Umuhanzi K8 Kavuyo ubusanzwe witwa Muhire William, amaze gukora indirimbo yise “Imbonekarimwe.”
Lick Lick, umwe mu batunganya indirimbo, yadutangarije ko Kavuyo yashyize indirimbo ye hanze tariki ya 20 Ukwakira 2012, iyi ikaba ari indirimbo ya mbere akoze kuva yakwerekeza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Lick Lick yakomeje atubwira ko we n’abahanzi bagenzi be bari muri Amerika barimo Meddy, The Ben, Alpha Rwirangira na Cedru utunganya amashusho y’indirimbo bari gutegura uburyo bazajya bafasha bamwe mu bahanzi bari mu Rwanda kumenyekanisha ibihangano byabo muri Amerika.
TANGA IGITEKEREZO