00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo kubyarana n’undi mukobwa, K8 Kavuyo yazirikanye imfura ye

Yanditswe na

Kalinda Brendah

Kuya 20 July 2015 saa 12:10
Yasuwe :

Muhire William wubatse izina rikomeye mu muziki nka ‘K8 Kavuyo’ yazirikanye umunsi w’amavuko w’imfura ye Muhire Ethan nyuma y’igihe gito cyari gishize abyaranye n’undi mukobwa utari Miss Bahati Grace.

Hari hashize amezi atanu hamenyekanye inkuru y’uko Kavuyo yibarutse undi mwana akamubyarana n’umukobwa utari Miss Bahati Grace bahoze bakundana ndetse banafitanye imfura, ibi byatumye benshi batekereza ko Kavuyo agiye guhugira mu kwita ku wundi mwana we akirengagiza imfura ye Ethan.

Mu mwaka wa 2012 nibwo Bahati Grace na Kavuyo bibarutse imfura yabo none kuri ubu barizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize avutse. Nubwo aba bombi batagikundana bagerageza gukora iyo bwabaga nk’ababyeyi bagashimisha umwana wabo bamuha impano zitandukanye ziherekejwe n’amagambo imwifuriza umigisha.

Abinyjije kuri Instagram, Kavuyo yongeye kwerekana ko abana be bose abakunda kandi abazirikana nk’umubyeyi ubwo yifurizaga umuhungu we w’imfura isabukuru nziza.

Yagize ati, “Nkwifurije ibyiza byose muhungu wanjye, umunsi mwiza ndetse n’ubuzima buzira umuze. Isabukuru nziza y’imyaka itatu mwami muto”.

Ubu butumwa bwifuriza Ethan isabukuru nziza bwaje bwiyongera ku bwa nyina Bahati Grace nawe wamwifurije ibyiza byose ndetse yanashimangiye ko uyu mwana ari impano n’umugisha ukomeye ku buzima bwe.

K8 Kavuyo wabyaranye na Bahati Grace mu mwaka wa 2012, kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire.

Umutoni Cynthia , umukunzi mushya wa K8 Kavuyo banamaze kubyarana

Umutoni Cynthia, umukobwa wa kabiri babyaranye ni we mukunzi we mushya ndetse haba hari imishinga yo kuzarushingana, umwana wabo bamwise Zion Iliza Muhire .

Kugeza ubu, Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yamaze kwakira agakiza nyuma yo kubyarana na Kavuyo ndetse mu minsi ishize yahawe impamyabumenyi ya Kaminuza mu buvuzi bw’amenyo.

Ethan ngo ni umugisha ukomeye kuri Bahati Grace
Imfura ya K8 Kavuyo na Miss Bahati Grace

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .