K8 Kavuyo wamamaye mu ndirimbo ‘Afande’, ‘Alhamdullah’ n’izindi, avuga ko atewe ishema n’umwana wa kabiri yabyaye nyuma y’umuhungu we Ethan Muhire yabyaranye na Miss Bahati Grace.

Umwana wa kabiri wa K8 Kavuyo agiye kumara ukwezi avutse, bamwise Zion Iliza Muhire. Yamubyaranye n’umukobwa witwa Umutoni Cynthia na we uvuka mu Rwanda.

K8 Kavuyo wabyaranye na Bahati Grace mu mwaka wa 2012, kuri ubu ntibagikundana ahubwo icyo bahuriyeho ni ukurera umwana wabo Ethan Muhire. Umutoni Cynthia, umukobwa wa kabiri babyaranye ni we mukunzi we mushya ndetse haba hari imishinga yo kuzarushingana.
Kugeza ubu, Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2009 yamaze kwiyakira nyuma yo kubyrana na Kavuyo ndetse mu minsi ishize yakiriye agakiza.




Twitter: @murungisabin
TANGA IGITEKEREZO