00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy, K8 na The Ben mu kumurika alubumu zabo mu Rwanda

Yanditswe na

Kate Katabarwa

Kuya 24 January 2014 saa 11:44
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka bakorera muzika yabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abaririmbybi Meddy, K8 na The Ben bari gutegura kuza mu Rwanda kumurika alubumu zabo mu kwezi kwa Kanama, aho buri umwe azamurika alubumu ye n’amashusho y’indirimbo ziriho zose.
Mu bikorwa biri gutegurwa na PRESS ONE Entertainment, harimo gukomeza gukora cyane basohora indirimbo nshya ndetse n’amasusho y’indirimbo zabo, aho Cedru nawe ubarizwa muri iryo tsinda ariwe ubakorera amashusho (video) y’indirimbo zabo.
Mu (…)

Abahanzi babarizwa muri Press One Entertainment, harimo K8 Kavuyo, The Ben na Meddy, barategura kuza mu Rwanda muri Kanama uyu mwaka.

Mu bikorwa biri gutegurwa na PRESS ONE Entertainment, harimo gukomeza gukora cyane basohora indirimbo nshya ndetse n’amasusho y’indirimbo zabo, aho Cedru nawe ubarizwa muri iryo tsinda ariwe ubakorera amashusho (video) y’indirimbo zabo.

Indirimbo Iyaminiye ya K8 na Meddy yo yamaze gukorerwa amashusho

Mu kiganiro na K8 umwe mu bahanzi bo muri Label Press One Entertainment, yadutangarije ko muri gahunda bafite muri iyi minsi harimo gukora indirimbo nshya nyinshi ndetse bakazikorera amashusho mu rwego rwo gutegura igitaramo cyo kumurika alubumu zabo za kabiri mu Rwanda.

Ubu PressOne Entertainment ikaba yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ya K8 na Meddy “Iyaminiye” yakozwe na Piano ukorera muri Super Level mu majwi naho amashusho agakorwa na Cedru uba muri Amerika.

Aganira na IGIHE, k8, yavuze ko iyi Video ari intangiriro y’ibikorwa byinshi byiza bahishiye abafana babo muri uyu mwaka.

Yagize ati :“Video ya Iyaminiye, ni intangiriro y’ibikorwa byiza duhishiye abafana muri uyu mwaka kandi turabizeza ko ibyiza biri imbere.

Yakomeje ashimira abakunzi be kubw’urukundo bakomeza kumwereka n’ubwo atari mu Rwanda, ngo ashimishwa n’uko bakomeza kumwereka ko bamushyigikiye.

Ati: “Ndashimira abafana banjye cyane kubw’urukundo banyereka n’ubwo ntari mu Rwanda, bakomeza kunyereka ko banshyigikiye ndetse bakantera imbaraga, niyo mpamvu nanjye ngomba gukora cyane kabisa nkabashimisha kuko barabikwiye.”

K8 Kavuyo mu gutegura alubumu ye 'Propaganda' azamurikirira mu Rwanda.

Alubumu ya kabiri ya William Muhire uzwi ku izina rya K8 Kavuyo izaba yitwa ‘Propaganda’ , izaba iriho indirimbo 10, ubu amaze gusohora indirimbo 4 zikaba ziri kuri iyo alubumu, izindi akaba ari kuzitegura.

Reba indirimbo “Iyaminiye” ya K8 na Meddy:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .