William Muhire uzwi nka K8 Kavuyo, umwe mu baraperi bagize Press One yagizwe umwe mu bayobozi bashya b’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mijyi ya Dallas na Fort Worth muri Leta ya Texas.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Allhamdulillah’, ‘Afande’ n’izindi, yavuze ko yishimiye kuboneka mu Banyarwanda bagiriwe icyizere cyo guhagararira bagenzi babo bahuriye mu muryango bise Rwandan American Community of Dallas -Fort Worth (RAC-DFW).
K8 Kavuyo yagize ati “Hatowe abayobozi bashya, nanjye nagiriwe icyizere mboneka muri komite nshya yatowe. Njye mpagarariye urubyiruko na Siporo muri uyu muryango. Ni ibintu bishimishije cyane ndetse tuzakomeza gufatanya kwiyubakira igihugu dutizanya ingufu nk’Abanyarwanda baba mu mahanga”
Mu byo K8 Kavuyo yiyemeje nyuma yo gutorwa harimo gushyira imbere inyungu z’Abanyarwanda, guteza imbere imyidagaduro na Siporo no kurushaho guha ingufu urubyiruko mu kwiteza imbere.
Aya matora yakozwe mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’inama yahuje aba Banyarwanda bashimirana ku ruhare rukomeye bagize mu gutabara bagenzi babo Sandra na Lynker Kabera bahitanywe n’impanuka mu minsi ishize abandi umunani bagakomerekeramo bikomeye.
Impanuka yahitanye Lynker Kabera na Sandra igakomeretsa bagenzi umunani, yabaye mu ijoro ryo ku wa 14 Ukuboza 2014, mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri USA, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abanyarwanda baba i Texas bakoze iyo bwabaga batangira igikorwa cyo gukusanya amafaranga angana n’ibihumbi 20 by’amadorali ya Amerika(20,000$), arenga miliyoni 14 z’Amafaranga y’u Rwanda kugira ngo umurambo wa Lynker woherezwe mu Rwanda, banafashije bikomeye umuryango wa Sandra na we witabye Imana. Uyu muryango ukurikiranira bya hafi bagenzi babo batandatu bakomerekeye muri iyi mpanuka.
Komite yatowe igizwe na:
1. Perezida : Sam Mbanda
2. Visi Perezida: Hope Agasha
3. Umunyamabanga Mukuru: Emmanuel Sebagabo Ngirumwe
4. Public Relations: Alice Kayirangwa
5. Umubitsi: James Kagame
6. Uburinganire n’Umuco: Laurette Rudasingwa
7. Urubyiruko na Siporo: William Muhire & Sheba Christie Mutesi
Umuraperi Kavuyo uherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ’ACAPELLA’ arateganya kuyishyira hanze mu mashusho mu minsi mike iri imbere.
TANGA IGITEKEREZO