00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

K8 Kavuyo mu mashusho y’indirimbo ‘Acapella’ atumura itabi (Video)

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 2 February 2015 saa 08:11
Yasuwe :

Umuraperi Muhire William wiyise K8 Kavuyo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Acapella’ aho agaragaramo atumura itabi.
Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi yavuze ko yifashishije iri tabi mu buryo bwo gukurikiza umurongo yari yahawe n’uwayoboye ifatwa ry’amashusho, Producer Cedru mu rwego rwo kurushaho kunoza no kugaragaza umwihariko mu mashusho y’indirimbo ye ‘Acapella’.
Yagize ati “Buri ndirimbo igira umwihariko kandi byose bijyana n’icyo Director wa Video aba yapanze. Muri iyi (…)

Umuraperi Muhire William wiyise K8 Kavuyo, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Acapella’ aho agaragaramo atumura itabi.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muraperi yavuze ko yifashishije iri tabi mu buryo bwo gukurikiza umurongo yari yahawe n’uwayoboye ifatwa ry’amashusho, Producer Cedru mu rwego rwo kurushaho kunoza no kugaragaza umwihariko mu mashusho y’indirimbo ye ‘Acapella’.

Yagize ati “Buri ndirimbo igira umwihariko kandi byose bijyana n’icyo Director wa Video aba yapanze. Muri iyi ndirimbo rero nakurikije uko byari bipanze ntumura agatabi, ni ibintu bisanzwe”

Uyu muraperi avuga ko nyuma y’iyi ndirimbo hari indi mishinga y’indirimbo zizaba zigize album yise ‘Propaganda’ ari gusoza kugira ngo izajye hanze yuzuye neza mu majwi n’amashusho.

Kavuyo ati “Ndi kurangiza imishinga ya album yanjye nise ‘Propaganda’ hamwe nizindi projects mfatanyije na bagenzi banjye bagize PressOne. Ibyo bikorwa byose ndabikorera hamwe no gukorera ku muvuduko wo hejuru ngakomeza guha abafana ibikorwa byiza”

K8 Kavuyo na bagenzi be bagize PressOne, hari indi mishinga y’ibitaramo bateganya kuzakorera mu bihugu bitandukanye guhera hagati mu mwaka wa 2015.

Ati “Turi gupanga ibitaramo hirya no hino ku Isi , ku buryo hagati mu mwaka twaba twatangiye bimwe. Si ibikorwa by’umuziki gusa hari n’izindi projects zijyanye no kwagura ibikorwa byacu muri za fondasiyo zitandukanye nzagenda mbatangariza.”

REBA IYI NDIRIMBO HANO:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .