00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

K8 Kavuyo avuga ko kugaruka kwa Joseph Habineza byabohoye benshi

Yanditswe na

Munyengabe Murungi Sabin

Kuya 25 July 2014 saa 09:23
Yasuwe :

K8 Kavuyo wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atewe ibyishimo no kuba Minisitiri Joseph yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo ari nayo ifite umuziki mu nshingano zayo.
Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na IGIHE yashimangiye ko kugaruka kwa Joseph Habineza muri MINISPOC hari benshi mu bakunzi ba muzika abohoye imitima . Ibi, K8 Kavuyo abishingira ku bitekerezo yabonye kuri twitter Abanyarwanda bagaragaza ibyishimo batewe no kugaruka k’uyu muyobozi (…)

K8 Kavuyo wiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko atewe ibyishimo no kuba Minisitiri Joseph yongeye guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Umuco na Siporo ari nayo ifite umuziki mu nshingano zayo.

Mu kiganiro uyu muraperi yagiranye na IGIHE yashimangiye ko kugaruka kwa Joseph Habineza muri MINISPOC hari benshi mu bakunzi ba muzika abohoye imitima . Ibi, K8 Kavuyo abishingira ku bitekerezo yabonye kuri twitter Abanyarwanda bagaragaza ibyishimo batewe no kugaruka k’uyu muyobozi by’umwihariko akaba yabonye ko ibyo boherereje Minisitiri Habineza bamwereka ibyapfuye ubwo yari hanze y’Igihugu bizamufasha kubona ibyo agorora mu buryo bworoshye.

K8 Kavuyo yabanje kugaragaza ibyishimo yatewe no kugaruka kwa Joseph Habineza aho yagize ati, “Ahantu ndi muri Amerika njye na bagenzi banjye twanezerewe cyane. Umuhango wo kurahiza Guverinoma Nshya y’u Rwanda twawukurikiranaga kuri interineti kuko dukunda Igihugu cyacu kandi tugihoza ku mutima. Njyewe nashatse kurira ku bw’ibyishimo natewe na Joe.”

Uyu muraperi wanakurikiraniraga hafi ibyandikwa kuri twitter Joseph Habineza yerekwa ibyapfuye n’ibitaragenze neza nyuma yo kuva muri Minisiteri kwe, ahamya ko ari uburyo bwiza buzamufasha guhita akemura ibibazo byari byabaye akarande muri MINISPOC.

Ati, “Ugiye kuri twitter wahita ubona ibibazo abantu bari bafite. Nkanjye nabonye ko ibyapfuye kurusha ibindi harimo umuziki wasubiye inyuma, Amavubi nayo harimo ibibazo, gutora Miss Rwanda byo wabonaga ko Abanyarwanda bari bageze aho bifuza ko bihagarikwa kandi ari ikintu cyiza ku gihugu cyacu. Biriya byeretse Joe ibibazo agomba guheraho akemura. Benshi twabohotse imutima kuko bari barabuze aho banyuza ibibazo byabo”

K8 Kavuyo kandi, yashimiye Perezida wa Repubulika wagiriye icyizere Joseph Habineza akamugarura muri Minisiteri y’Umuco na Siporo ndetse ahamya ko byamuhaye icyizere ko umuziki nyarwanda na siporo bigiye gutera imbere.

Ati, “ Ndashimira Perezida wacu wongeye kumugirira icyizere akamuduha ngo yongere kutuyobora, nkanjye nk’umuhanzi, nzi akamaro Joe(Minisitiri Joseph Habineza) yangiriye ubwo nakoreraga umuziki mu Rwanda, nabonaga uburyo yawitangiraga akunda abahanzi, abagira inama kandi ubona ko na we ahangayikishijwe n’iterambere ryacu”

Yanashimiye kandi Mitali Protais wari umwaze imyaka igera kuri ine ayoboye iyi Minisiteri gusa asaba Joseph Habineza kuzakora uko ashoboye agakosora ibitaragekozwe n’abo asimbuye kuri uyu mwanya.

Bimwe mu byanditswe kuri Twitter Joseph Habineza amaze kugaruka muri MINISPOC:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .