K8 Kavuyo afite indirimbo nshya ikunzwe muri iki gihe yitwa ‘Ndaguprefera’ yakozwe na Pastor , afite n’izindi zakunzwe yakoze akiba mu Rwanda zirimo Allhamdoulilah, Ntibayoka n’izindi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, K8 Kavuyo uba muri Leta ya Texas muri Amerika yavuze ko ateganya kuza mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2016 ndetse byashoboka akahakorera igitaramo mbere y’uko asubirayo.
Yagize ati “Ni byo tuzaba turi kumwe mu Kuboza Imana nibiha umugisha […] Iby’igitaramo nta gahunda ihamye ndafata ariko nzabamenyesha nibikunda.”
K8 Kavuyo yavuze ko mu yindi mishinga ahugiyeho muri iyi minsi ari album nshya yise ‘ProPaganda’ iri gutunganywa na Producer Pastor P bari bari gukorana cyane muri iki gihe. Iyi album izaba igizwe n’indirimbo umunani zo mu njyana ya Hip Hop.
Yavuze ko akumbuye abafana bari mu Rwanda ndetse ngo azaza i Kigali azanye imishinga mishya y’indirimbo zizabanzirizwa n’amashusho ya ‘Ndaguprefera’ izajya hanze mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri.
Mu myaka irenga itanu K8 Kavuyo amaze aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yigiyeyo Kaminuza muri University of Texas mu bijyanye na Computer Engineering. Yavuye mu Rwanda asoje amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy Academy.
K8 Kavuyo agiye gusohora amashusho ya ’Ndaguprefera’
TANGA IGITEKEREZO