Mu myaka K8 Kavuyo amaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze gukora indirimbo zitandukanye zakunzwe zirimo iyitwa "Ndaguprefera", "Acapella", "Ndi uw’i Kigali" yahuriyemo na Meddy na The Ben, ziyongera ku zo yakoreye mu Rwanda nka "Alhamdulillah", "Umva DJ", "Afande" n’izindi.
Uyu muraperi ategerejwe mu bazasusurutsa imbaga izitabira igitaramo cyatumiwemo Davido uri mu bahanzi bakomeye b’ibyamamare muri Afurika, kizaba ku itariki 11 Kanama 2017, kikazabera ahitwa The Craneway Pavilion mu Mujyi wa Richmond muri Leta ya California.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi wa MadeInRW Inc. iri mu bateye inkunga iki gitaramo, Keila Gasabwa yavuze ko abenshi mu bazitabira batangiye kugura amatike kuko ari igitaramo gikomeye. Yongeyeho ko usibye ibikorwa bijyanye n’umuziki bizahabera, biteguye no kuzahamenyekanishiriza ibikorerwa mu Rwanda.
Yagize ati "Biteganyijwe ko abantu bagera ku 5000 ari bo bazitabira. Ni igikorwa cyagutse kuko amatike urebye yamaze kugurwa. MadeInRw Inc. iri mu baterankunga ari na yo mpamvu hatumiwemo umuhanzi w’Umunyarwanda. Twiteguye kuherekanira ibikorwa n’Abanyarwanda by’umwihariko tukabasangiza ibyo umuco wacu ukungahayeho."
Iki gitaramo K8 Kavuyo agiye kuririmbamo cyateguwe n’ibigo bitatu bikomeye muri ibyo muri Leta ya Calfornia ari byo Utake Ent. Group, KSJ Events na Umoja Festival. Usibye Davido, bagiye bategura ibindi bikorwa byasusurukijwe n’abahanzi bakomeye baturuka muri Afurika barimo Tekno, Mr. Eazi, Yemi Alade n’abandi.
K8 Kavuyo ugiye guhurira na Davido mu gitaramo, yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itariki 21 Kanama 2010, agiye kwiga ibijyanye na Computer Engineering muri University of Texas. Yavuye mu Rwanda asoje amashuri yisumbuye muri Green Hills Academy Academy.
TANGA IGITEKEREZO