Umuhanzi K-Ross Kigoma yakoranye indirimbo n’umuhanzi w’icyamamare mu Burundi uzwi ku izina rya Mkombozi. Iyi ndirimbo bakaba barayise Ndakuzirikana.
K-Ross akoranye indirimbo n’uyu muhanzi nyuma y’iminsi mike akoranye indi ndirimbo na Jay Polly, bababa barayise Sinzakureka.
Kanda hano wumve Ndakuzirikana ya Kigoma na Mkombozi
Kigoma avuga ko yakoranye na Mkombozi agamije kwagura muzika ye. Yagize ati “Mkombozi ni umuhanzi ukomeye i Burundi, nahisemo gukorana nawe ngo nagure ibikorwa by’umuziki wanjye bibashe no kugera mu Burundi, uyu ni umuraperi ukomeye i Burundi ni nawe ufite igihembo cy’umuhanzi w’umugabo w’umwaka mu Burundi.”

Ndakuzirikana yakorewe muri studio ya Narrow Road ikorwa na Producer Pacento. Nyuma yo gusohoka mu majwi hakaba hateganywa umushinga wo kuyikorera n’amashusho.
Kigoma avuga ko amwe mu mashusho y’iyi ndirimbo azafatirwa mu Burundi ndetse kuri uyu wa Kabiri azerekeza i Burundi mu myiteguro y’iki gikorwa.
Hari hashize iminsi K-Ross Kigoma ashinze inzu yitwa Super Star Records itunganya umuziki i Kigali mu Rwanda, nyuma yo kuva mu Bugande ari naho yatangiriye umuziki.

TANGA IGITEKEREZO