00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Croidja yapfushije umubyeyi

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 1 April 2012 saa 11:42
Yasuwe :

Kuri we ni agahinda kenshi, ndetse n’inshuti ze zikomeje kumwihanganisha kubera kubura umubyeyi. Guhera ejo ahagana saa kumi z’umugoroba nibwo Umuhanzi Croidja yamenye inkuru ibabaje y’urupfu rwa nyina umubyara.
Uyu muhanzi uririmba mu itsinda rya Just Family yapfushije nyina umubyara kuri uyu wa 31 Werurwe 2012. Yapfuye afite imyaka 40, azize uburwayi bw’umwijima.
Mu ijwi rituje, afite agahinda, Croidja yavuze ko uyu mubyeyi we yari amaze igihe arwariye mu Burundi aho atuye. Yagize (…)

Kuri we ni agahinda kenshi, ndetse n’inshuti ze zikomeje kumwihanganisha kubera kubura umubyeyi. Guhera ejo ahagana saa kumi z’umugoroba nibwo Umuhanzi Croidja yamenye inkuru ibabaje y’urupfu rwa nyina umubyara.

Uyu muhanzi uririmba mu itsinda rya Just Family yapfushije nyina umubyara kuri uyu wa 31 Werurwe 2012. Yapfuye afite imyaka 40, azize uburwayi bw’umwijima.

Mu ijwi rituje, afite agahinda, Croidja yavuze ko uyu mubyeyi we yari amaze igihe arwariye mu Burundi aho atuye. Yagize ati:” Umubyeyi wanjye yari arwaye indwara y’umwijima; yatuvuyemo.”

Croidja kandi yadutangarije ko yavukanaga kuri uyu mubyeyi n’abandi bavandimwe batanu.

Kuri iki cyumweru tariki ya 1 Mata 2012, nibwo Croidja yahise yerekeza i Bujumbura mu Burundi mu mihango yo gushyingura uyu mubyeyi we.

Akiririmba wenyine, Croidja yahimbiye uyu mubyeyi indirimbo iri mu rurimi rw’igiswahili yitwa “Mama”. Iyi ndirimbo yamenyekanye hirya no hino muri Afurika y’i Burasirazuba ndetse anayihererwa igihembo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .