Bahati uririmba mu itsinda rya Just Family yari agiye guhira mu nzu zo mu gipangu yabagamo ubwo zakongokaga mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2012.
Aganira na IGIHE, Bahati yavuze ko iyi nkongi yatewe n’ikoranaho ry’intsinga z’umuriro w’amashanyarazi. Yavuze ko hari mu ma saa tanu z’ijoro (11:00 PM), ubwo barebaga filime mu nzu ya nyir’urupangu (nayo yahiye).
Yagize ati “Igipangu cyahiye, byagiye bishya bikurikiranye cyane, ni inzu ifite imiryango ine yose yahiye.”
Bahati yakomeje avuga ko nta muntu waguye muri iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro. Yavuze ko we hari bimwe mu bikoresho byo mu nzu yabashije kurokora, ariko ko hari abo abandi babanaga mu gipangu batagize icyo barokora.
Bahati yabaga i Nyamirambo, mu Biryogo munsi y’aho bita kwa Nyiranuma.
Umva ikiganiro Bahati yagiranye na IGIHE nyuma y’uko inzu ye ishya:
Reba amashusho umunyamakuru wa IGIHE yafashe ubwo yasuraga kwa Bahati:
TANGA IGITEKEREZO