00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Croidja ni umudozi, umurobyi, akaba n’umuhanzi mu itsinda rya Just Familly

Yanditswe na

Jean Claude Ngoboka

Kuya 26 September 2012 saa 12:28
Yasuwe :

Umuhanzi Croidja benshi bazi mu itsinda rya Just Familly aririmba, uretse kuririmba, ngo mu buzima bwe bwa buri munsi asanzwe anatuzwe n’umwuga wo kudoda imyenda.
Ibi byatumye tumwegera tumubaza uburyo yatangiye akazi ko kudoda, maze aradukundira turaganira tumusanze aho asanzwe akorera aka kazi ko kudoda.
Croidja avuga ko kera yumvaga aza umubaji, ariko aza kugira ubwoba bw’aka kazi kubera uburyo yabona gasaba imbaraga nyinshi kugira ngo ugere kucyo watekereje gukora.
Umwuga wo (…)

Umuhanzi Croidja benshi bazi mu itsinda rya Just Familly aririmba, uretse kuririmba, ngo mu buzima bwe bwa buri munsi asanzwe anatuzwe n’umwuga wo kudoda imyenda.

Ibi byatumye tumwegera tumubaza uburyo yatangiye akazi ko kudoda, maze aradukundira turaganira tumusanze aho asanzwe akorera aka kazi ko kudoda.

Croidja avuga ko kera yumvaga aza umubaji, ariko aza kugira ubwoba bw’aka kazi kubera uburyo yabona gasaba imbaraga nyinshi kugira ngo ugere kucyo watekereje gukora.

Umwuga wo kudoda, uyu musore wo muri Just Family avuga yawinjiyemo afite imyaka 18, mu mwaka wa 2000 abifashijwemo n’incuti ye yitwa Jimmy kuri ubu uba muri Afurika y’Epfo, atangira kwiga kudoda buhoro buhoro ahereye ku myenda y’abana. Mu mwaka wa 2003 umuhanzi akaba n’umudozi Croija nibwo yafashe icyemezo cyo gutangira kwikorera ku giti cye.

Mu myaka igera kuri 12 amaze mu mwuga w’ubudozi, ngo ntiyavuga ko wamugejeje ku bintu bihambaye, gusa yemeza ko byamufashishe kwitunga aho bimufasha kwambara neza, kwishyura ubukode bw’inzu, ndetse n’ibindi bintu bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Nyuma yo kuva mu marushanwa ya Primus Guma guma, Croidja yibajijwe impamvu kugeza magingo aya atarafata icyemezo cyo gukorera mu nzu ye y’ubudozi, dore ko agikorera mu nzu bigaragara ko afatanyije n’abandi bakora aka kazi.
Mu magambo ye yagize ati ”Benshi mu nshuti zanjye, ndetse n’abandi duhura kenshi numva bavuga go Croidja yabonye miliyoni enye basa nk’aho nabo bashaka gukomoza kuri iki kibazo cyo kutikodeshereza, gusa icyo navuga kuri ibi, ni uko nanjye ntari nanze gufata inzu yanjye, ariko ntibyakunze ntihakagire ubona undi atwaye imodoka ngo yumve ko nta bibazo ifite ,biba bihari byinshi”.

Croidja avuga ko mu bitekerezo n’ibyifuzo bye yumva ko Imana nimufasha akagira ubushobozi, azatangiza inzu y’ubudozi bw’imyenda yakwitwa Just Family izaba ifite ibikoresho byose bya ngombwa mu mwuga wo kudoda.

Croidja

Nta wahamya ko inzozi z’uyu muhanzi akaba n’umudozi w’imyenda atazazigeraho, cyane cyane ko avuga ko aho yavuye ariho hari hakomeye ugereranyije naho ahari muri iki gihe.

Ubuzima bwa Croidja kuva mu bwana bwe bwaranzwe no kuba umurobyi ku myaka 14 y’amavuko akorera mu kiyaga cya Tanganyika i Burundi, ku myaka 18 aba umudozi w’imyenda, muri iki gihe akaba abifatanya n’ubuhanzi akorera mw’itsinda rya Just Family.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .